Uko frigo ikora : Techno frigo

Uko frigo ikora : Techno frigo

Réfrigérateur ikunzwe kwitwa cyane frigo iri mu bintu birimo kugenda bikoresha technologie yo mu rwego rwo hejuru niyo mpamvu sipuga.com yafashe iyambere ngo nayo itangire kujya iyivugaho nkuko dusazwe tubikora kubijyanye n'ibinyabiziga. Muri ikigihe ntabwo byoroshye kuba wabasha guhitamo frigo yo kugura kubera izo technologie zigiye zitandukanye usangamo, abenshi muri twe usanga iyo igihe cyo kuyigura kigeze duhura n'ikibazo cyo guhitamo rimwe na rimwe bitewe no kudasobanukirwa ibyo washingiraho mu guhitamo. Mbere yo kureba ibijyanye no guhitamo twabanza kureba uko frigo ikora muri make.

Imikore ya frigo

Muri rusange usanga abantu bibeshya ko frigo ikora ubukonje, ariko mu byukuri ntabwo ariko bimeze kuko ntabwo frigo ikora ubukonje ahubwo icyo ikora nu gukura ubushyuhe buba burimo imbere n'ubushyuhe buba buri mu bintu biyirimo ikabwohereza hanze, aha ntabwo byoroshye kubisobanura ariko wenda dufashe nkurugero, iyo ufashe amazi ashyushye ukayashyira muri frigo, frigo icyo ikora ikogota ubushyuhe buba buri muri ayo mazi ikabwohereza hanze ya frigo. Uku kohereza ubushyuhe hanze ya frigo ubyumva neza iyo ukoze inyuma ku mugongo wa frigo kuko usanga arahantu hahora hashyushye kuko ubwo bushyuhe iba yavanyemo imbere ariho bunyura.

Muri make kugirango frigo ibashe gukura ubushyuhe mu bintu byayishyizwemo nuko haba uruhererekane rwiza hagati yayo n'ibiyirimo, nukuvugako ntakintu kigomba kwitambika muri urwo ruhererekane niyo mpamvu iyo frigo irimo glace (cyangwa se yajemo barafu nkuko dukunze kubivuga) nyinshi hariya kumpande frigo iba idakonjesha neza ibiyirimo kuko izo glace ziza zikitambika hagati yayo n'ibiyirimo ntibashye gukurura cyangwa gukogotwa bwa bushyuhe iba ishizwe kuvanamo. Niyo mpamvu mugihe haba hajemo ziriya glace ziba zigomba gukurwamo mu maguru mashya kugirango frigo ikore neza.

Fluide ya frigorigène inyura muri circuit yo gukonjesha ariyo ikunze kwitwa évaporateur. Iriya fluide mugihe cyo kunyura muri evaprateur nibwo iba irimo kunyunyuza cyangwa se gukogota ubushyuhe mubiribwa cyangwa se ibindi bintu biba biri muri frigo, kubera ubwo bushyuhe iba irimo kugenda ifata nayo ubwayo ihita ishyuha ibintu bihita bituma ihinduka gaz cyangwa se umwuka.

Gaz cyangwa umwuka usoka muri évaporateur uhita winjira muri compresseur, iyi rero nkuko akamaro kayo kazwi ihita isunika iyo gaz n'ingufu nyinshi, muri uko gusunika gaz bihita biyongerera ubushyuhe, uku kuzamuka kubushyuhe ntagishya kirimo kuko ni amahame yubugenge cyangwa principe physique avugako iyo ubushyuhe bwagaze bw'iyongera iyo ibaye compressé.

Nyuma yo gusoka muri compresseur gaz ihita yinjira muri condenseur ariho ihita yongera kumera nk'amazi kandi ikaba arinaho isiga ubushyuhe n'indi myanda iba yagiye ihura nayo munzira yose iba yanyuzemo. Uku gutakaza ubushyuhe naho ntagishya kirimo kuko amahame yo mubugenge cyangwa se physique avugako iyo umwuka uhindutse ibisukika utakaza ubushyuhe bwari bu wurimo. Iyi nzira ya condenseur niyo igaragara inyuma ya frigo ni twa du tuyau twizengurutse tugaragara inyuma ya frigo.

Mukurangiza liquide isotse muri condenseur ihita yinjira muri détendeur aha isa nkaho ariho iruhukira ikagenda yitonze ntangufu ziyiriho dore ko ama tuyau hano aba yabaye magari kuburyo ntagufu ziba ziyigeraho iba itembera ku mutuzo, muri détendeur naho iyi liquide ihita ihatakariza ubushyuhe cyane mbere yo gukomeza muri évaporateur.

Ibi bice twavuze haruguru ntabwo ari byo byonyine frigo iba ifite kuko hari n'ibindi biyifasha gukora neza, aha twavuga nk'ama joints atuma ntamwuka upfa kwinjira muri frigo uvuye hanze mugihe urugi rwayo rufunze. Twavuga kandi na thermostats ariyo ishinzwe gutuma ubushyuhe bw'imbere buhora ari bumwe budahindagurika cyane. Muri rusange frigo twavuzeho ni imwe ikunze gukoreshwa n'abantu mu ngo zabo ariyo bakunze kwita à compression, hari izindi frigo z'ubundi bwoko cyangwa se zifite indi mikorere itandukanye n'iyi twabonye tukazazishakira umwanya nazo tukazigarukaho kuburyo burambuye. Nyuma yo kumenya imikorere ya frigo ubutaha tuzabagezaho ubyiciro by'ubukonje biranga frigo dore ko aribyo usanga abantu benshi bagenderaho muguhitamo frigo ikwiye bashobora kwifashisha mu ngo zabo. Kanda hano urebe imikorere ya système ishizwe gukonjesha imodoka.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira