Warning: Use of undefined constant NONCE_KEY - assumed 'NONCE_KEY' (this will throw an Error in a future version of PHP) in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/envato-wordpress-toolkit-master/index.php on line 107
Tracker GPS zo kumodoka « SIPUGA
Warning: count(): Parameter must be an array or an object that implements Countable in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/wp-live-chat-support-pro/includes/wplc_data_triggers.php on line 620

Warning: count(): Parameter must be an array or an object that implements Countable in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/wp-live-chat-support-pro/includes/wplc_data_triggers.php on line 620

Tracker GPS zo kumodoka

Tracker GPS zo kumodoka

Ubwo twavugaga kumutekano w’imodoka kubirebena na antidémarrage hari byinshi twavuzeho bisobanura imikorere yiyi système mukurinda imodoka, ariko tukaba twarabonye ko izi système zishobora kuba zakinjirwamo nabantu bakoresheje izindi système cyangwa technologie runaka. Ibi rero bituma hagenda hashakishwa ibindi bisubizo bishobora kuza kunganira izi système mu rwego rwo gukomeza gukumira ubujura bukorwa kumodoka. Système zunganira antidémarrage zikaba zirimo ibyiciro byinshi, ariko muri tukaba tugiye kuvuga kuri imwe muri zo, ariyo bakunda kwita traceur GPS cyangwa GPS Tracker. Mbere yo gukomeza twabanza tukarebera hamwe icyo GPS ari cyo.

GPS ni iki ? ikore ite ?

Système ya GPS (Global Positioning System) ikaba ari système yashyizweho bwambere n'ingabo z'abanyamerika mu 1958 nyuma yokohereza icyogajuru (satellite) cyambere mw’isanzure. Iyi système yakomeje kugenda ikoreshwa n'ingabo z'abanyamerika gusa, ari nako bayivugurura. Byaje kugera aho ingabo z’amerika zemerera aba civil kuba bayikoresha hari muri za 90, ariko bemererwa kuyikoresha isa nkaho idatanga resultat nyazo cyangwe se ituzuye neza,  kuko muri iki gihe yatangaga ibisubizo kukintu igatanga précision igera kuri metero 100 zose. Ibi ntibyaterwaga nuko iyi système yari ibuze ubushobozi ahubwo nuko aba basirikare batashakaga kurekura système yose ngo abantu bayikoreshe. Mu kwezi kwa gatanu muri 2000 nibwo président wari kubutegetsi muri amerika Bill Clinton yatanze itegeko ryo kuvanaho izi nzitizi zashyirwagaho n’abasirikare, kuva ubwo ikaba ishobora noneho gutanga résultat nziza, ikerekana aho ikintu kiri ikaba yakwibeshyaho metero ziri munsi ya 20.

Système ya GPS igizwe na satellites zigera kuri 24 zirirwa zizenguruka mukirere kuri 20.000Km za altitude, imikorere y’iyi sytème yenda kumera nkuburyo busazwe buzwi muri géométrie buzwi kwizina rya triangulation, akaba ari technique ikoreshwa mukumenya aho ikintu giherereye habazwe angle iri hagati yicyo kintu n'ikindi kintu gisazwe kizwi aho kiri (ntabwo byoroshye kubisobanura gusa wakifashisha iyi link ukareba uko biba bimeze). Satellites zohereza signal kukintu runaka zishaka kumenya aho kiri (twabibutsa ko izi signal ziba zifite umuvuduko unga n’uwurumuri), kugira ngo zimenye neza aho icyo kintu kiri, zishingira kugihe izo signal zohereje zakoresheje kugirango zigera kuri icyo kintu zishaka kumenya aho kiri, maze zigakora imibare zigahita zibasha kumenya aho icyo kintu giherereye.

Tugarutse kubirebana n’imodoka, iyo imodoka ishyizweho système (traceur GPS) ibasha kuvugana n’ariya ma satellite, ashobora kumenya aho iyo modoka iherereye buri kanya aho yaba iri hose kw’isi. Traceur GPS akaba ari système ibasha kumenya aho imodoka iherereye cyangwa se aho irimo kwerekeza. Ni aka boite ugura ugashyira kumodoka maze ukajya ubasha kuyikurikirana aho irimo kujya hose cyangwa aho yagiye inyura hose. Kw'isoko hakaba hari ubwoko bwinshi bwizi traceur GPS, zose zigenda zirutanywa bitewe nibyo zibasha gukora n'uburyo zikoramo.

N'iki wagenderaho uhitamo traceur GPS

  • Icyo ugiye kuyikoresha : Traceur GPS ushobora kuyikoresha ibintu byinshi bitandukanye, ushobora kuyigura ari iyo kurinda imodoka gusa kugirango itibwa cyangwa se nubwo bayiba ikaboneka mugihe gito kuko uba ubona aho iherereye. Traceur GPS ishobora kwifashishwa mugukurikirana aho imizigo igeze, nko kumodoka zikorera imizigo ushobora kumenya aho igeze n'igihe izahagerera. Traceur GPS ikoreshwa kandi mugucunga abakozi batwara imodoka, ukaba wamenya aho baciye, aho bahagaze igihe bahamaze n'ibindi (uretse ko atariyo nama twabagira). Traceur GPS ikunda gukoreshwa kandi ku ma company akodesha imodoka kugirango harebwe nimba uwakodesheje atarenze zone runaka yahawe, tukiri kuri iyi ngongo yo gukodesha traceur GPS zituma ukodesha agira ikizere ko imodoka ye idashobora kwibwa uko yiboneye, kuko aba ayicutse aho irimo kujya hose, ikaba yabasha kumuha signal mugihe uwakodesheje ashatse kurenga ahantu runaka, ibi bituma nyiri modoka shobora guhita yitabaza police vuba na bwangu mugihe abona imodoka irimo kwerekeza nko kumupaka. Ibi byose tumaze kuvuga ntabwo traceur zose zibikora n'ukuvuga ko muguhitamo ugomba guhitamo bitewe nicyo wifuza kuyikoresha, kuko uko ikora ibintu byinshi ninako iba ihenze.
  • Sensibilité ya Traceur GPS : Iyi ikaba ari kimwe mubintu byingenzi biranga izi système, sensibilité yazo ikaba ipimwa muri dBm, uyu mubare rero ukaba werekana ubushobozi bwa Traceur  GPS bwo kuvugana na za satellite twavuze hejuru. Muri make ni ubushobozi iba ifite bwo kubasha kwakira signal satellite zohereza. Urugero ushobora kuzabona handitseho -160dBm.
  • Autonomie ya batterie : Traceur GPS ziba zifite batterie iziha umuriro, batterie ya traceur ishobora kumara iminsi igifite umuriro utarashiramo, gusa zose ntabwo ziba zinganya imbaraga, umuriro wa batterie ukaba ubarwa muri mAh. Uko uyu mubare uba ari munini ninako batterie ishobora kumara iminsi itarajya kuri chargeur. Urugero batterie ifite 600mAh ntaho iba ihuriye nifite 1000mAh.
  • Ingano ya Traceur GPS : Uburyo traceur ingana nabyo bigomba kwibandwaho, nushyiramo traceur buri wese ashobora kubona kuburyo bworoshye ntakintu byaba bimaze, muguhitamo ugomba guhitamo akantu gato ushobora guhisha aho ariho hose mumodoka kuburyo nta muntu wapfa kumenya ko irimo.
  • Etanchéité ya traceur GPS : Iyi rero ikaba yerekana uburyo ikintu runaka gishobora guhangana cyangwa se kwihanganira ibintu bishobora kukibuza gukora cyngwa se kukinjiramo. Urugero uguze traceur imvura yangwa ikinjiramo amazi, ntacyo byaba bimaze kuko ntabwo ayo mazi aramutse yinjiyemo yatuma ikora neza. Aha rero hakoreshwa norme IPXX yerekana igipimo cya étanchéité kuri izi système za traceur wafata IPx7 by'ibuze.

Muri make ngibyo ibyerekeranye na traceur GPS, ubu ntakongera kugira ubwoba ngo imodoka barayiba, technologie zirahari ahubwo igisigaye nukumenya iyo wahitamo bitewe nicyo wifuza kuyikoresha. Mugukurikira ibyo traceur GPS yerekana, n'ukuvuga nimba ari imodoka ukurikira ushobora kwifashisha téléphone igendanywa cyangwa ordinateur isazwe ukaba ariho uyikurikiranira, byose birakora kandi bigatanga résultat zimwe.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.


Warning: Illegal string offset 'buttons_type' in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/tmm_addthis/index.php on line 72

Warning: Illegal string offset 'add_buttons' in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/tmm_addthis/index.php on line 75

4 Comments

  1. Date: February 6, 2017 kuri 11:22
    Umwanditsi: Sankara

    Murakoze cyane ntiwatumenyera Wenda range y’ibiciro nyayo Mu Rwanda cg Mu mahanga kandi murakoze cyane

    Musubize

    • Date: February 6, 2017 kuri 12:14
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Ibiciro bigiye bitandukanye bitewe n’ubushobozi bwazo mu Rwanda ntabwo tuzi abazicuruza, hagize uwaba abizi yaza agashyiraho commentaires byafasha abantu kumenya ibiciro byazo. Ibiciro bihera kuri 20€ bishobora kurenga 1000€ bitewe na service runaka iba iherekeje izi système. Murakoze cyane

      Musubize

      • Date: March 3, 2017 kuri 13:20
        Umwanditsi: Maurix

        Mwiriwe neza? ibyo bya GPS Tracker ndabizi mbizobereyemo mbimazemo imyaka irenga 3 (Installation na Software management yabyo). ziriya systemes rero zigira ibiciro bitandukanye bitewe nibyo ushaka ko izajya iguha (information). Hari izitanga positioning, alerts, fuel monitoring…. gusa device zizamuka mu biciro bitewe na provider wayiguhaye, kandi uko zihenduka niko nako resultats zitanga zigabanuka na qualite ya service ikagabanuka. ibyo ni ibisanzwe. Abazicuruza mu rwanda barahari ariko bo bakora fleet management and car tracking, stolen vehicle recovery… habaho n’iziba mu modoka ziyobora abazitwara ibintu nkibyo. Murakoze.

        Musubize

        • Date: March 3, 2017 kuri 13:23
          Umwanditsi: SIPUGA Company

          Murakoze cyane kuri ubwo bwunganizi.

          Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!