Toyota : Imodoka zigera kuri 1,6 million zongeye guhamagazwa

Toyota : Imodoka zigera kuri 1,6 million zongeye guhamagazwa

Uruganda rukora imodoka rw'abayapani Toyota rwatangaje ko imodoka zigera kuri 1,6 million kw'isi hose zigomba kugaruka zigakosorwa ikibazo zifite kuri airbag no kuri ceinture de sécurité.  Ikibazo cya Airbag twigeze kukivugaho kuburyo burambuye zikaba ari airbag zakozwe 'nuruganda rwa TAKATA uru rukaba rwarahombye muri 2017 ubwo iki kibazo cyarushegeshaga kugeza aho rufunze imiryango (kanda hano urebe kuri iki kibazo kuburyo burambuye). Reka tubanyuriremo muri make kuri ibyo bibazo bibiri bitumye Toyota ifata icyemezo cyo guhamagaza izo modoka kugirango zikosorwe.

Ceinture za sécurité zidakora neza

Kuri izo modoka byagaragaye ko zifite imikandara idakora neza, muri rusange iriya mikandara ikoreshwa mu modoka, yongerera abagenzi cyangwa se abakoresha imodoka umutekano cyangwa se ikabagabanyiriza ibyago byo gukomereka cyane mu gihe kimpanuka. Ubusazwe iriya mikandara iba ifite système ifunga umukandara ikawukomeza mugihe imodoka igonze ikintu cyangwa igonganye n'iyindi modoka, ibi bituma umuntu uwambaye atagenda ngo abe yakubita umutwe imbere kukirahure kuko uhita umuhambira cyane ukamukomeza. Kuri izo modoka zahamagawe iyi système tumaze kuvuga hejuru ntabwo ikora bivuzeko abakoresha izo modoka kuri ubu nta sécurité ihagije baba bafite. Nkuko Toyota yabitangaje bavuzeko izo modoka zose atariko zifite icyo kibazo ahubwo ko murizo harimo izishobora kugira court-circuit kuri iyo système yo kuri ceinture de sécurité ikaba itakongera gukora. Kukibazo cya ceinture de sécurité hahamagajwe imodoka zigera kuri 1,06 million.

Airbag zidakora nkuko bikwiye

Imodoka zigera kuri 600.000 zahamagajwe kubera ikibazo cya airbag zo kuruhande rw'abagenzi zishobora kudafunguka mugihe habaye impanuka cyangwa se zikaba zakwifungura ntampanukaba ibaye zikaba zakomeretsa abazicaye imbere. Toyoya ivugako izi modoka zigomba kugarurwa zigasimbuzwamo ziriya airbag hagashyirwamo inzima zidateza ibibazo.

Ni izihe modoka zifite icyo kibazo ?

Ku kibazo cya airbag za TAKATA zifite ikibazo, twigeze gusobanura uko bigenda kugirango umenye ko imodoka yawe ifite icyo kibazo cyangwase irebwa nicyo kibazo, doreko atari  ku modoka za Toyota gusa zagaragaje icyo kibazo(kanda hano urebe birambuye uko bikorwa). Tugarutse kuri Toyota dore zimwe mu modoka zifite icyo kibazo.

  • YARIS zakozwe hagati ya 2006 na 2012.
  • COROLLA zakozwe hagati ya 2002 na 2014.
  • AVENSIS zakozwe hagati ya 2003 na 2008.
  • RAV4 zakozwe hagati ya 2003 na 2005.
  • HILUX zakozwe hagati ya 2003 na 2011.
  • FORTUNER zakozwe hagati ya 2003 na 2011.

Ushobora kuba wibaza uti ese ko imodoka yaguzwe hanze n'ukuyisubiza hanze aho yaguzwe ? Nkuko byatangajwe n'uruganda rwa Toyota abafite izo modoka barasabwa kwegera abantu bahagarariye urwo ruganda mubice batuyemo cyangwa se mubihugu batuyemo, aho arihohose kw'isi bakaba aribo babagira inama yicyo bakora kuri icyo kibazo.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira