Scandale zagiye zibaho kunganda zikora imodoka

Scandale zagiye zibaho kunganda zikora imodoka

Inganda zikora imodoka ziri muri zimwe mu nganda zimaze igihe kirekire zikora kandi zikaba zaragiye zigaragaza iterambere kuburyo bugaragara kubijyanye na technologie. Izi nganda zagiye zihura n'ibibazo bikomeye kubera ko zishyirwaho amategeko akomeye zigomba kubahiriza mugihe zikora imodoka. Kubera ayo mategeko akarishye ziba zigomba kubahiriza zimwe nazimwe muri izo nganda usanga zitoroherwa nagato mukuyubahiriza cyangwa se zikayubahiriza ariko nyuma bikazateza ibibazo ku modoka.

Ku bw'amategeko akaze zimwe na zimwe mu nganda zikora imodoka zifashisha uburyo bwo kuyaca kuruhande cyangwa se zigashaka uburyo zemeza ko zayubahirije ariko mubyukuri atariko bimeze. Muri iyi nkuru tugiye kureba zimwe muri scandale cyangwa se ibibazo byagiye byibasira inganda zikora imodoka.

Volkswagen : Dieselgate

Kuva isi yaremwa no kuva inganda zikora imodoka zatangira gukora Dieselgate ikaba ariyo scandale yabayeho ikomeye kurusha izindi zose kugeza ubu. Dieselgate akaba ari scandale yibasiye uruganda rukora imodoka rwo mu gihugu cy'ubudage rwa Volkswagen mu mwaka wa 2015. Kugirango imodoka zemererwe gusoka m'uruganda ngo zitangire gukoreshwa n'abantu cyangwa se kugirango zemererwe gucuruzwa, habanza gukorwa test nyinshi zitandukanye (kanda hano urebe zimwe muri izo test).

Muri izo test harimo n'izijyanye no kwerekana ingano y'imyuka ihumanya ikirere zohereza. Kubijyanye n'imyuka ihumanya ikirere uruganda rwa Volkswagen rukaba rwarafatiwe mu cyuho bikagaragara ko imodoka zarwo zirenga 11 millions zashyizwemo software cyangwa se programme ishizwe gutanga imibare itariyo cyangwa se ipfuye kubijyanye n'imyuka ihumanya ikirere ku modoka za ruriya ruganda, izo modoka zikaba zohereza inshuro 40 hejuru y'ingero zemewe.

Nyuma yo kuvumbura amanyanga y'uruganda rwa Volkswagen ibihugu bitandukanye byasabye indishyi zakababaro zinategeka ruriya ruganda guhamagaza imodoka zose zirebwa n'akiriya kibazo. Ibyo bikaba byarabaye ikibazo gikomeye cyane ku ruganda rwa Volkswagen, ikaba yibaza aho izo modoka zose izasubirana izazishyira. Bikaba binugwanugwa ko izo modoka zifite ibyo bibazo zishobora kuzaruhukira ku mugabane wa Afrika doreko urwo ruganda rwahise rutangira kwagura ibikorwa byarwo kuri uwo mugabane kuburyo butangaje.

Uruganda rwa Volkswagen ntabwo ari Dieselgate rwafatiweho gusa dore ko nomu mwaka wa 2018 rwafatiwe muyindi scandale yiswe Monkeygate (iyi tukazayigarukaho muminsi iri imbere kuburyo burambuye). Nubwo Volkswagen ariyo yafashwe kuri Dieselgate ntibivuzeko nizindi nganda ari shyashya dore ko ubu harimo gukorwa iperereza no kuzindi nganda ku rwego mpuzamahanga.

TAKATA : Airbag zifite ikibazo

Iyi scandale kuri airbag zipfuye z'uruganda rwa TAKATA yo yahitanye n'abantu, doreko 17 bahasize ubuzima. Iki kibazo cyaterwaga na airbag zifunguraga kuburyo butunguranye, imodoka nyinshi zitandukanye byabaye ngombwa ko zisubizwa ku nganda zazikoze kugirango airbag zazo zisimbuzwe (ushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo wakanda hano).

General Motors : Moteri zihagarika

Uruganda rwa General Motors byabaye ngombwa ko ruhamagaza imodoka zigera muri 29 millions kugirango zongere zikosorwe, iki kibazo kikaba cyarabaye muri 2014 aho abantu bagera kuri 124 bahasize ubuzima naho abagera kuri 275 barakomereka. Izo modoka byagaragaye ko zari zifite ikibazo cyo kwihagarika kwa moteri, izindi wasangaga zifite ikibazo cyo kuri direction ugasanga zibaye bloqué kuburyo imodoka itabasha gukata, kandi ibi byose byabaga imodoka irimo kugenda. Kubera iki kibazo uruganda rwa General Motors rwaciwe izahabu igera kuri 900 millions za ma dollars.

Toyota : Accélérateur zikoresha

Hari mumwaka wa 2010 ubwo zimwe mu modoka za Toyota zahuraga n'ikibazo cyo kuri accélérateur zikoreshaga ntamuntu uyikandagiyeho. Iki kibazo cyahitanye abantu bagera kuri 5 nyuma yuko uruganda rwa Toyota ruhamagaje imodoka zose zarebwaga nicyo kibazo. Mu kwirinda ko uru ruganda rujyanywa imbere y'amategeko rwatanze impozamarira igera kuri 1,2 milliard yama dollars.

Mitsubishi : Consommation

Mu mwaka wa 2016 uruganda rwa Mitsubishi rwafatiwe mucyuho cyo kubeshya aba client barwo, uru ruganda rukaba rwaratangaga imibare itariyo mubijyanye na consommation y'imodoka zarwo. Nubwo iki kibazo cyavuzwe cyane ntabwo uru ruganda rwigeze ruhamagaza izo modoka ngo zigarurwe, ahubwo zasubirwagamo gahorogahoro uko zajyaga gukorerwa entretien.

Ford Explore

Ahagana muri 2000 nibwo uruganda rukora imodoka rwa Ford rwahuraga n'ikibazo ku modoka zarwo, aho zari zifite ikibazo cy'amapine. Amapine yari yarakozwe n'uruganda rwa Firestone yateje ibibazo bikomeye cyane kuko yagiraga ibibazo byo kw'ituritsa kuri izo modoka, ibi byabaye ngombwa ko amapine agera kuri 6,5 millions asimbuzwa nyuma y'impanuka zirenga ijana zagiye zihitana abantu.

Mercedes Classe A

Hari muri 1997 ubwo uruganda rwa Mercedes rwashyiraga kw'isoko bwa mbere imodoka zo mu bwoko bwa Classe A, izi modoka nubwo zari zakunzwe cyane n'abantu benshi, ntabwo byatinze kuko mugihe ikinyamakuru cyo muri Suèdes cya geragezaga gukora test de l’élan (iyi ni test ikorwa harebwa ubushobozi bw'imodoka bwo kubasha guhunga iyindi byari bigiye kugongana, n'ukuvuga ko imodoka ihunga iyindi ikagaruka mu murongo wayo mugihe gito gishoboka ntakibaye). Ubwo hageregezwaga gukora iyi test tubonye hejuru imodoka yahise y'ibirandura abanyamakuru babiri mubakoraga test bahise bahasiga ubuzima. Uruganda rwa Mercedes rwahise ruhagarika icuruzwa ryizo modoka ariko nyuma ikibazo zari zifite kimaze gukosorwa rwaje kongera kwemererwa kuzisubiza kw'isoko.

Ford Pinto

1970 wabaye umwaka ukomeye cyane kuruganda rwa Ford cyane cyane ku modoka zarwo zo mubwoko bwa Pinto. Nyuma yo gushyira kw'isoko imodoka za Pinto uruganda rwa Ford rwahise rubona ko kuri réservoir ya carburant y'izi modoka hariho ikibazo gikomeye, dore ko byagaragaraga ko izo modoka ziramutse zigonganye n'iyindi iyo réservoir yari guhita ishwanyuka bigateza ibibazo bikomeye. Uru ruganda rwakoze imibare rusanga niruhamagaza izo modoka ngo zigarurwe aribwo rwahomba cyane, ruhitamo gukomeza kuzikora ariko rwemera kw'ishyura amande.

Muri rusange nta mwaka washira nta scandale ibaye ku ruganda rukora imodoka, nkuko twatangiye tubivuga inganda zikora imodoka usanga zishyirwaho amabwirizwa akarishye ziba zigomba kubahiriza. Kubibazo bya technique biraba bigakosorwa aha usanga bidakunze kumenywa cyane n'abantu keretse abatunze cyangwa abaguze izo modoka, ariko inganda zihura n'ibibazo cyane ni inganda usanga zakoze amakoze zibizi kandi zibigambiriye nka Volkswagen muri Dieselgate.

EcarsRental

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

2 Comments

  1. Date: May 11, 2018 kuri 14:53
    Umwanditsi: Claude

    Iyi nkuru ni nziza cyane, mwakoze kuyitugezaho

    Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira