Rétroviseur zizasimburwa na camera

Rétroviseur zizasimburwa na camera

Rétroviseur z'imodoka ziri muri bimwe byatangiranye n'imodoka ariko bitigeze bigira impinduka zigaragara cyane, muri iyi nkuru ntabwo turi busobanure kuri rétroviseur zisazwe, wifuza gusobanukirwa byinshi kuri izi rétroviseur wakanda hano. Rétroviseur muri iki gihe nazo ntabwo technologie yazisize inyuma, kuko mu minsi iri imbere zizasimburwa kuburyo tutazongera kujya tuzibona hariya inyuma.

Ahazaza ha rétroviseur

Kubakibaza nimba rétroviseur zizagera aho zikava ku modoka ibyo ntabwo bikiri mu mishinga cyangwa mu ntekerezo kuko nkuko uruganda rukora imodoka rwa Audi rwa byerekanye ubwo hari habaye imurika gurishwa cyangwa irerekanywa ry'imodoka muri 2018 mu mugi wa Paris (kanda hano urebe n'izindi technologie zaherekaniwe) rwagaragaye ko rétroviseur dusazwe tumeneyereye zisigaje igihe gito. Imodoka ya Audi e-Tron yerekanywe muri iryo murikagurishwa  ntabwo yari ifite rétroviseur zisazwe, ahubwo yari yazanye agashya ka rétroviseur zikoranye indi technologie.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru yafashwe ku modoka e-Tron ya Audi, imodoka zo mugihe kiri imbere zizajya zikoresha camera aho gukoresha rétroviseur zisazwe, izi camera nizo zizasimbura rétroviseur zari zimenyerewe, naho umushoferi we akaba yarashyiriweho ama écran tactile kuburyo azajya abasha kureberamo ibintu byose biri kubera hanze y'imodoka nkuko yari asazwe abigenza kuri rétroviseur zisazwe, gusa itandukaniro nuko izo écran zizajya ziba ziri imbere mu modoka. Ushobora kwibaza uti kuki bazigize tactile, ibi byakoze mu rwego rwo korohereza umushoferi gukora réglage y'ama camera kugirango abashe kubona aho yifuza hose.

Izi rétroviseur nshyashya zizaba zifite umwihariko wo kurandura burundu ikibazo abashoferi bari bakunze guhura nacyo cya angle mort (Kanda hano urebe kuri icyo kibazo) kuko zizajya zerekana ahantu hose uko umuntu abyifuza. Ibi sibyo gusa zizakemura kuko zizagabanya impungenge zo kuba imodoka za gira choc kuri za rétroviseur.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!