Pop.UP : Imodoka inaguruka

Pop.UP : Imodoka inaguruka

Inganda zikora imodoka, zirimo kugenda zikora ubushakashatsi butandukanye zitekereza ku modoka zejo hazaza, zimwe muri izo nganda usanga zitekereza cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi (kanda hano urebe kuri izo modoka) izindi ganda ugasanga zitekereza ku modoka zitwara zitagira umushoferi zizwi kw'izina rya voiture autonome (kanda hano urebe byinshi kuri izo modoka) naho izindi nganda zireba kure zikaba zibona ko ahazaha h'imodoka ari mukirere atari k'ubutaka nkuko dusazwe tubimenyereye. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kureba ku modoka irimo gukorwa kubufatanye bwa sociétés eshatu zishyize hamwe arizo : Airbus, Italdesign, hamwe na Audi.

Pop.UP mu ntangiriro

Umushinga wa Pop.UP ukaba waratangiwe na sociétés ebyiri Airbus isazwe izobereye mugukora ibigendanye n'indege hamwe na Italdesign isazwe ikora cyane kubijyane na design z'imodoka. Muri 2017 ubwo habaga imurika rya technologie kubijyanye n'imodoka mu mugi wa Genève muri Suisse nibwo herekanywe uko iyo modoka izaba imeze.  Kugeza ubu hibazwa ibibazo bitandukanye kuhazaza h'imodoka mumyaka iri imbere, byagiye bigaragara ko imodoka zikomeje kw'iyongera cyane hirya no hino kw'isi, ibi bikazagira ingaruka zikomeye cyane haba kubidukikije no kw'ikoreshwa ry'imodoka ubwazo kuko imodoka ziriyongera ariko imihanda zigendamo ugasanga itiyongera. Umushinga wa Pop.Up ukaba uri muri bimwe mubisubizo kuri ibi bibazo tumaze kuvuga haruguru.

Ibice bigize Pop.Up

Uyu mushinga wi'imodoka nkuko byakomeje gusobanurwa na Airbus uteganya ko iriya modoka ya Pop.Up izaba ifite ibice bitatu by'ingenzi bitandukanye:

Nkuko bigaragara kuri iki gishushanyo kiri hejuru Pop.Up izaba igizwe n'ibice bitatu bitandukanye, hari igice kizajya kijyamo abagenzi, muntangiriro abagenzi benshi bashoboka izajya ibasha gutwara bazaba ari babiri, hari igice kizajya gikora akazi ko kugendera kubutaka aricyo kizaba kiriho amapine n'ibindi bitandukanye dusazwe tubona ku modoka zisazwe, hakaza igice cya nyuma kizajya kifashishwa mugihe Pop.Up yifuza kugendera mukirere cyangwa se kuguruka.

Pop.Up yagenewe gukoreshwa nande?

Uyu mushinga nkuko byakomeje gusobanurwa na Airbus n'abafatanya bikorwa bayo ntabwo zizaba ari imodoka z'abantu ku giti cyabo, ahubwo zizajya zikora nka taxi binyuze kuri application ya CityAirbus. Uwifuza kuyikodesha azajya akora réservation ashyiremo aho ari naho yifuza kujya, bitewe n'uko stuation imeze akokanya, système izajya imubwira uburyo bushoboka bwatuma agera aho agiye kuburyo bwihuse, imubwire nimba ir bukoreshe inzira y'ubutaka, nimba iri bukoreshe inzira yo mukirere n'imba iri buzikoreshe zose. Mugihe izahitamo inzira yo kubutaka hakaza kuba embouteillage nyinshi iriya système izaba ifite ubushobozi bwo guhamagara igice cyayo gishizwe kuyigurutsa kize kiyisange aho iri kiyifate kiyivane muri emboutillage ihite ikoresha inzira mukirere.

Umushinga wa Pop.Up ugeze he?

Nkuko twatangiye tubivuga uyu mushinga watangiwe na Airbus ifatanyije na Italdesign ari nabo bawuhaye izina rya Pop.Up, ariko nyuma haje kwiyongeramo uruganda rwa Audi rusazwe rumenyereye gukora ibijyanye n'imodoka kugirango rutange ibitekerezo byarwo kuri technologie y'imodoka zitwara zitagira abashoferi. Nyuma yuko Audi yinjiye muri uyu mushinga wahinduriwe izina ubu ukaba usigaye witwa Pop.Up Next.  Uruganda rwa Airbus rumaze kugaragaza ko rumaze guha intera izindi nganda kubijyanye no gukora cyangwa gutekereza ku modoka z'ahazaza, mu minsi iri imbere tuzabagezaho n'undi mushinga bafite bise "Vahana".

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira