Perfectly keyless, kwinjira mu modoka nta rufunguzo

Perfectly keyless, kwinjira mu modoka nta rufunguzo

Mu minsi ya shize twabagejejeho ibijyanye n'ubujuru bw'imodoka bukoresheje technologie aribwo buzwi kw'izina rya mouse jacking (kanda hano urebe ibisobanuro birambuye). Nubwo ubu bujura buhari kandi bukaba bukomeje ntabwo biba bivuzeko ingada zikora imodoka zitaba zibyitayeho, oya rwose kuko baba babikoraho bashakisha igisubizo kijyanye n'iki kibazo. Nkuko twagiye dukunda kubigarukaho kubirebana na technologie, iyo witegereje neza usanga umunsi ku wundi hari agashya kageze kw'isoko, ni muri urwo rwego uruganda rwa Bosch ruherutse kwerekana ku mugaragara kimwe mu bisubizo byo guhangana n'ubujura bw'imodoka hakoreshejwe technologie. Uruganda rwa Bosch rukaba rwarakoze système rwahaye izina ya Perfectly keyless.

Perfectly keyless n'iki?

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n'abantu batandukanye bwerekanye ko abajuru b'imodoka bibasaba byibuze ama seconds atanu (5 sec) kuba bamaze gufungura imodoka bakoresheje technologie. Ibi rero byatumye ingada zishakisha uburyo bwo kubirwanya ari nabwo Bosch yakoze système ya Perfectly keyless. Iyi ikaba ari système ikoresha urufunguzo rutagaragara, n'ukuvugako urwo rufunguzo ntabwo warubona n'amaso cyangwa ngo urufateho urukoreho n'intoki, turabigarukaho kuburyo burambuye ahagana hasi. Ubusazwe kugirango ufungure inzugi z'imodoka ugomba kuba ufite urufunguzo rwaba urufunguzo rusazwe cyangwa se remote. Ziriya mfunguzo zisazwe zibasha kuvuguna n'imodoka zifashishije fréquence (hakoreshwa uburyo buzwi nka communication radio), wifuza kureba ibisobanuro birambuye ku mikorere y'imfunguzo kanda hano urebe birambuye.

Uko système ya perfectly keyless ?

Système ya Perfectly keyless ntabwo ikoresha fréquence nk'imfunguzo zisazwe ahubwo ni système ikoresha Smartphone ikabasha guhana amakuru n'imodoka binyuze ku muyoboro wa bluetooth. Nkuko bitangazwa n'uruganda rwa Bosch iyi système ifite ama capteur y'ihariye ashyirwa mu modoka ikanagira calculateur yayo iyifasha kubasha kumenya neza kuburyo bw'izewe bwa Smartphone ifite urufunguzo, smarthphone igomba kubanza gushyirwamo application ya Perfectly keyless  ikurwa kuri Play Store. Système ya Perfectly keyless ifite ubushobozi buhambaye bwo kubasha kumenya neza ntakwibeshya cyangwa ngo hazemo gushidikanya kuri Smartphone ifite urufunguzo, igira ubushobozi bwo kubasha guhagarika izindi smartphone zose cyangwa ubundi buryo bwose bushobora kwifashishwa mugufungura imodoka hakoreshejwe technologie zitabyemerewe kuri iyo modoka.

Perfectly keyless yaba ariyo yambere?

Système zikora nka Perfectly keyless zisazwe zihari kw'isoko ariko akenshi zikaba zikoreshwa na company zikodesha imodoka mu buryo bwo gusangira, uti bigenda gute? n'ukuvuga ko iyo ukeneye gukodesha imodoka yabo ufata smartphone yawe ugashyiramo application yabugenewe ubundi bakakoherereza code ariyo ituma winjira muri iyo modoka, warangiza mugufunga imodoka ukaza kongera kuba ariyo ukoresha, iyo code uba wahawe bashobora kuyihagarika à distance kuburyo itongera gukora. Muri rusange izi système zose ikiza cyazo n'uko ushobora gukora imfunguzo nyinshi zitandukanye ukaziha abantu bafite smartphone bakabasha gukoresha imodoka buri wese ntakibazo, aha turavuga nk'umuntu ufite imodoka ariko ikaba ishobora gutwarwa n'abantu benshi batandukanye, aho kugirango agende bamucurire imfunguzo nyinshi akoresha iriya système buri wese akamuha uburenganzira kuri smartphone ye akajya abasha gufungura no gufunga imodoka.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!