Niki cyagufasha guhitamo imodoka Essence cyangwa Diesel?

Niki cyagufasha guhitamo imodoka Essence cyangwa Diesel?

 

Kugeza ubu ifatwa nkiyangiza ikirere ariko niyo ikuzwe nabantu benshi, moteri diesel rero niyo kugeza ubu yinganje mu zikundwa nabantu benshi ariko bikaba nta mpavu igaragara abantu bakunda gutanga mukuyihitamo. Ese gutunga imodoka inywa diesel ni cyo gisubizo kiza kubijyanye na economie?

Bije,entretien,ubwishingizi,guhumanya ikirere ntabwo byorohera umuntu guhitamo neza hagati yimodoka inywa essence cyangwa inywa diesel. Imodoka ya Diesel irahenda mukuyigura, ariko ntabwo umuntu yakwirengagiza economie uyikoraho yaburi munsi kubijyanye no kunywesha kuri sitasiyo. Naho kurundi ruhande essence uyigura ihendutse, kandi ntabwo ihumanya ikirere nka diesel nubwo nayo atari shyashya, gusa mukunywesha no kuyikorera entretien ugomba kubitegurira bije ihagije.

Tugiye kurebera hamwe ibyo umuntu yagenderaho muguhitamo

Mugihe cyigufi

  • Ni ibintu bizwi kandi byagaragaye ko kugiciro ki modoka ya diesel ishaje cyangwa nshyashya hiyongeraho 1500€ ugereranyije ni imodoka ya essence biri mukigero kimwe.
  • Kuri sitasiyo diesel irahendutse kurusha essence.
  • Mugukora entretien, igiciro kimodoka ya diesel kiri hejuru yi nywa essence mu rwego rwa za piece zoguhindura.

Hano icyo umuntu yavuga nuko mugihe cyigufi essence bigaragara ko itsinda iya diesel.

Mugihe kirekire

  • Imodoka ikoresha moteri ya diesel inywa gake ho 15%  ku modoka ikoresha essence, ariko kugirango ugire icyo wunguka kumodoka inywa diesel nuko igomba kugenda kabisa nka 20000KM kumwaka, bitabaye ibyo rwose nta nyungu wabona ku modoka ikoresha Diesel, rwose nimba uziko ukora ingendo nto nko kuva murugo ujya kukazi gusa twakugira inama yo kugura essence.
  • Kubirebana nugukomera, moteri ya diesel yikaraga gahoro ugereranyije niya essence, ibyo bivuzeko moteri ya essence isaza vuba cyane bivuze ko ikorerwa entretien incuro nyinshi ugereranyije niya diesel.
  • Imodoka zinywa Diesel biroroha iyo ushaka kongera kuzigurisha bitewe no gukomemera kwa moteri zazo, sikenshi imodoka ya diesel wayiburira umu client ariko ibyo nanone biterwa naho iri.

Zagene we abantu bagenda cyane bakora ibi lometro byinshi, kandi moteri yazo irakomera, kuyibonera umuguzi mugihe ushaka kongera kuyigurisha biroroha, imodoka zinywa Diesel nizo ziza imbere yi za essence mugihe kirekire.

Kubijyanye ko kwangiza ikirere

Ubushakashatsi bwakozwe hashakwa kubonera igisubizo kukibazo cyagiye gitesha abantu umutwe mukumenya hagati ya essence na diesel ihumanya ikirere kurusha iyindi, bwagiye bwerekana ko zose zihumanya ariko muburyo butandukanye. Habaruwe ibintu bitatu imodoka zifashisha mukwangiza ikirere.

  1.  Imyuka ya caribonique (CO2)
  2. Oxyde za azote (Nox)
  3. Uduce duto (Particules fines)

Imodoka zinywa essence zohereza 20% z'imyuka ya carbonique CO2 kurusha iza diesel, Iza diesel zikohereza ama oxyde ya azote mabi cyane ateye ubwoba, muburyo bwimibare zohereza 34% bya oxyde za azote zose zoherezwa mukirere. Ni muri urwo rwego inganda zikora amamodoka zagerageje gukora ibishoboka byose ngo harebwe uburyo bwo kugabanya iyangizwa ry'ibidukikije kumodoka za diesel, ubu imodoka zirimo gusoka ubu za diesel zifite akayunguruzo zikoresha mukugabanya imyuka yangiza ikirere ariko byumvikane neza iyi technologi ikora gusa iyo imodoka ya diesel yashyushye neza. Kugeza ubu ikibazo gisigaye kumodoka za diesel zakozwe kera nizo zirimo guhumanya umwuka duhumeka.

Aha twakanzura ntagushidikanya tuvuga ko kuri iyincuru izi modoka zose zinganya amanota, buri yose yangiza ibidukikije muburyo butandukanye niyindi.

Kubijyanye nubwishingizi

Akenshi nakenshi ama societe yubwishingizi yishyuza hagati ya 10% na 15% imodoka za diesel kurusha iza essence,hari ibintu byinshi bagenderaho bishyuza menshi imodoka za diesel.

  • Icyambere iyo imodoka ya diesel yagize ikibazo yagonze cyangwa bayigonze, ibyuma byo gusimbura birahenda cyane kurusha ibyi modoka ya essence, ibyo rero ama societe yubwishingizi abigenderaho muguhenda ubwishingizi bwimodoka ya diesel.
  • Imodoka za diesel biroroha kuzibonera umu client mugihe wifuza kuyigurisha
  • Abajura bahitamo kwiba imodoka za diesel ugereranyije niza essence kuko kuzibonera aba client byoroha cyane.

Kubijyanye nubwishingizi biragaragarira buri wese ko imodoka za essence zitsinda iza diesel mukwishyura make.

Umwanzuro

Nimba wifuza kugura imodoka rero wabanza ugashaka uko wahitamo neza hagati ya essence na diesel ariko ubu haje nizindi zikoresha iyindi technologie, twavuga nkizikoresha amashanyarazi cyangwa izibikoresha byombi bakunda kwita (Hybride), munkuru yacu itaha tuzavuga ku mamodoka akoresha amashanyarazi.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira