Multiplexage ku modoka bivuze iki?

Multiplexage ku modoka bivuze iki?

Ku modoka ubu bisaba kugendana na technologie, iyo bitabaye ibyo usanga hari ibintu bishya bigenda biza kuburyo kubasha kubikurikira mugihe bigusizeho gato usanga ari ikibazo gikomeye kubera umuvuduko wa technologie. Muri iyi nkuru tugiye gusobanura kubirebana na multiplexage ikunzwe kuvugwa cyane ku modoka zigezweho cyangwa se mu modoka zrimo technologie igezweho. Biragoye kuba muri ikigihe kubona imodoka idakoreshwamo uburyo bwa multiplexage.

Multiplexage n'iki ?

Multiplexage ni uburyo bukoreshwa mu modoka bwo guhana hana amakuru, ariko uku guhanahana amakuru bikorwa binyuze muri câble imwe gusa iba icometse kuri calculateur y'imodoka. Mugihe cyashize iyo wafunguraga imodoka wasagaga harimo insinga nyinshi cyaneeee ariko aho hatangiye gukoreshereza uburyo bwa multiplexage izi nsinga zaragabanutse cyane kuburyo bugaragara. Reka tubisobanure neza kuburyo bw'imbitse hano hasi...

Imodoka zidafite multiplexage

Ku modoka zidakoresha uburyo bwa multiplexage amakuru agenda ahererekanywa anyuze muma câbles atandukanye, urugero dufashe amakuru kuri vitesse y'imodoka aya makuru atangwa na capteur ya vitesse ikayageza kuri système zimwe na zimwe ziba ziyakeneye, nka calculateur ya injection kuri moteri, kuri calculateur ya ABS, kuri calculateur ya climatisation n'izindi système zitandukanye ziba zikeneye kuyakoresha. N'ukuvugako hari câble igenda ishyikiriza amakuru kuri buri systeme, bivuzeko hazakoreshwa umubare wa câble ingana na système zihari.

Kuri schéma yo hejuru iragaragaza uburyo capteur ya vitesse igeza amakuru kuri système zitandukanye, aya makuru akagenda anyura muri ma câbles atandukanye kugirango abashe kugera aho agomba kugera, ibi bikaba bisaba câbles nyinshi kandi zifite uburebure buhagije.

Imodoka zifite multiplexage

Ku modoka zikoresha uburyo bwa multiplexage, amakuru yose yoherezwa kuri câble imwe gusa iyi cable ikaba ikunze kuba igizwe n'insinga ebyiri zinyuranamo arizo zizwi kwizina rya Bus. Amakuru yose yoherezwa kuri iyo câble, système yose iyifuje ikaba ariho iza kuyakura.

Nkuko bigaragara kuri iyi schéma yo hejuru uburyo bwa multiplexage bwagabanuye câble, bivuzeko capteur ishyikiriza amakuru kuri iriya câble Bus, ubundi buri système iyakeneye ikaba ariho iyafata. Ibi rero bikaba byarorohereje inganda zikora imodoka haba kuri matériels zakoreshaga n'igihe zakoresha mugushyiraho ariya ma câbles. Tugarutse ku mateka ya multiplexage ntabwo ari uburyo butangiye gukoreshwa vuba ah,a kuko bwatangiye guhera muri 1991 butangijwe n'uruganda rwa Mercedes Benz, bukaba bwaratangiriye kuri Mercedes Class S. Gusa muri icyo gihe hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye aho imodoka zagiraga ama pannes menshi cyane kuberako technologie yari ikiri hasi muri icyo gihe, inganda nyinshi zitandukanye zabanje gutinya gukoresha ubu buryo ariko byageze aho babugirira ikizere kuburyo ubu ntamodoka nimwe irimo technologie wasanga itabukoresha.

Ni ibiki bigize multiplexage?

Muri rusange multiplexage y'imodoka igizwe n'ibintu bitatu by'ingenzi.

  • Bus : Iyi ni ya câble twavuze haruguru iba igizwe i'insinga ibyiri ziri torsadé.
  • Calculateur : Izi zakira zikanohereza amakuru ariko ari décodé
  • Protocole : Ubu akaba ari uburyo bushyirwaho bukagena uko communication ikorwa kuri système zose ziri kuri réseau ya multiplexage. Twavuga ko ari nkamahame yo kuganira cyangwa se ururimi rukoreshwa naziriya système kugirango zibashe kumvikana.

Muri ibi bice bitatu by'ingenzi icyo twagarukaho ni kuri protocole kuko hari ibyiciro bitandukanye bya protocole bikunze gukoreshwa cyane n'inganda zikora ama modoka. Muri izo protocole izingenzi twavuga ni izi zikurikira.

Icyo twasorezaho nuko uburyo bwa multiplexage bwatangiranye n'bibazo bikomeye byo kutizerwa ariko aho ubu bigeze ikaba ariyo yigaruriye isoko mu nganda zikora imodoka. Kugeza ubu inzitizi zigikomereye abantu ni mugihe hari ikibazo kibasiye multiplexage kuko bisaba ubumenyi n'ibikoresho bigezweho kugirango bikemurwe, ntabwo bikorwa n'ubonetse uwo ariwe wese.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

2 Comments

  1. Date: UKUBOZA 3, 2017 kuri 17:13
    Umwanditsi: amzakhan

    Murakoze cyn kubwibyo br

    Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!