Itara rya Moser

Itara rya Moser

Nubwo dusazwe tuvuga cyane kubijyanye n'imodoka ntabwo bitubuza rimwe na rimwe no kuvuga ku bindi bintu ariko tukaguma kuri technologie. Kuri iyi nshuro tukaba tugiye kw'ibanda kw'itara ry'amashanyarazi ryavumbuwe cyangwa rya hibwe n'umunya Brésil Alfredo Moser. Nyuma y'ibibazo by'amashanyarazi byagiye byugariza igihugu cye Alfred Moser yagize igitekerezo cyo gukora itara ritanga urumuri rikoresheje imirasire y'izuba.

Ushobora kwibaza uti ese ko amatara akoresha imirasire y'izuba asazweho icyo we yakoze gishya ni iki? Ikintu cyambere itara rya Moser ritandukaniyeho nandi asazwe akoresha imirasire y'izuba nuko rikora ku manywa gusa, kandi rikaba rishobora gukorwa na buri wese dore ko ibikoresho birigize biboneka aho ariho hose kandi k'ubuntu, bivuzeko iryo tara ushobora kurikora nta faranga na rimwe utanze.

Eeeeh!!! iryo tara rikora kumanywa gusa none se byaba bimaze iki? Birumvikana ubusazwe tuziko amatara akoreshwa n'injoro gusa ariko hari nabayakenera kumanywa kuberako inzu zabo zitariho amadirishya ahagije bituma habona ku manywa, bigasaba ko uko binjiye munzu bibasaba gucana amatara kugirango babashe kubona. Muri make iri tara rya Moser rikaba rigenewe inzu zishobora gukenera urumuri ku manywa aho gucana amatara asazwe hakaba hakwifashishwa ririya tara.

Uko itara rya Moser rikorwa

Nkuko twabivuze haruguru itara rya Moser rishobora gukorwa kuburyo bworoshye, dore ko bisaba gusa icuma rya plastique (ariya macupa aba arimo amazi yo kunywa), hagasabwa amazi hamwe na eau de Javel iyi eau ya Javel ikaba yongerwamo kugirango yongere umucyo mu mazi kandi ikarinda ko hari udukoko dushobora kuza muri ayo mazi.

Iki gishushanyo cyo hejuru kiragaragaza inzira zitandukanye zinyurwamo kugira hakorwe itara rya Moser, wifuza gukora ariya matara wana kwifashisha iyi vidéo yo hasi yerekana uburyo bikorwamo muri pratique.

Imirasire y'izuba iyo ije ikanyura muri ririya cupa ririmo amazi nibyo bitanga urumuri, birumvikana ko uretse icuma amazi na eau de javel ntakindi bisaba.

Ibyiza byo gukoresha amatara ya Moser

Uretse kuba amatara ya Moser atanga urumuri abantu bakabasha kubona, kuko atanga urumuri ruri hagati ya 50-60 Watts, uru rumuri rukaba ruhagije kuburyo ruba rungana nurusazwe ku matara y'amashanyarazi. Ntabwo ari uru muri gusa kuko aya matara atuma haba igabanuka rigaragara kuri consommation y'umuriro w'amashanyarazi, kuko nimba uko winjiye mu cyumba ugomba gucana itara ninako amafaranga aba agenda kuri compteur, bivuzeko ni hakoreshwa ririya tara ayo amafaranga atazongera kugenda. Ntakintu kigira ibyiza gusa, ibibi kuri ariya matara na byo birahari twavuga nko adashobora gukoreshwa n'injoro, ariko mugukemera iki kibazo nyiri iriya projet yasoye irindi tara rishobora kwifashishwa n'injoro, tukazarigarukaho muminsi iri imbere kuburyo burambuye.

Ecarsrental.com

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira