Impumuro ya carburant mumodoka iterwa n’iki?

Impumuro ya carburant mumodoka iterwa n'iki?

Rimwe n'arimwe iyo utwaye cyangwa uri mu modoka imbere (hariya bita habitacle) n'ukuvuga aho abantu baba bicaye imbere mu modoka, hari igihe wumva impumuro itari nziza ya carburant. Iyi mpumuro rero ntabwo iba yapfuye kwizana gusa kuko byanze bikunze biba bifite inkomoko yabyo. kandi biba bishobora kuvurwa bigakira ntakibazo. Muri iyi nkuru tugiye kureba zimwe na zimwe mu mpamvu zishobora kuba inkomoko gutuma mu modoka hanukamo carburant.

Ikibazo gishobora guturuka kuri fuite

Carburant kugirango igere aho igomba gukoresherezwa (muri moteri y'imodoka) inyura munzira nyinshi zitandukanye, muri izo nzira iba igenda inyura muma tuyau atandukanye, bitewe n'ikintu runaka hari igihe imwe muri izo tuyau ihura n'ikibazo ikaba yatoboka bigatuma carburant yabona umwanya ikaba yahanyura. Ibi rero biri muri bimwe mubishobora gutuma carburant itangira kujya inuka cyangwa se ihumura mu modoka imbere. Mugihe utangiye kumva icyo kibazo icyo wakora n'ukureba hariya haba moteur ukareba n'imba naho nta tuyau yaba yaratobotse cyangwa se nimba ntaho carburant yaba imeneka.

Ikibazo gishobora guturuka kuri joints za injecteur

Uyu muhumuro wa carburant, ushobora guturuka kuri joint imwe cyangwa se nyinshi zo kuma injecteurs (kanda hano urebe ibisobanuro kuri injecteur). Ibi bikaba bikunze kubaho cyane cyane mugihe izi joints zitangiye kunanirwa cyane bivuzeko ziba zitakibasha gukora akazi kazo ko kuzibira carburant bityo zikaba zisigaye zireka carburant ikihitira, igasoka hanze. Joints za injecteurs iyo zimaze gusaza cyane ntabwo ari ikikibazo zitera gusa kuko n'imodoka ubwayo itangira kujya yaka bigoranye cyangwa se igatangira no kubura intege. Aha rero ntayindi nama twabagira uretse kuzisimbuza.

Ikibazo gishobora guturuka kuri pompe ya carburant

Nubwo bidakunze kubaho, ariko rimwe na rimwe birashoboka cyane cyane mugihe biriya twavuze hejuru ataribyo nkomoko, nukuvuga mugihe habaye test bikagaragara ko ataribyo nyirabayazana yakiriya kibazo. Iyo ikibazo kidaturuka muri biriya bibiri twavuze haruguru ikiba gisigaye nugushakira kuri pompe ya carburant cyangwa se no muri réservoir ya carburant. Ntabwo twarangiza tutavuze ku modoka za kera zakoreshaga carburateur kuko nazo zijya zihura n'ikikibazo kikaba gikunze guturuka kuri flotteur iba iri muri carburateur.

Mugihe cyose carburant ihumura cyangwa se inuka mu modoka biba bifite inkomoko byanze bikunze niyo mpamvu iyo modoka iba igomba gukurikiranywa igashyikirizwa ababifitiye ubushobozi bagashaka impamvu yabyo. Uretse kuba atari byiza guhumeka carburant bishobora no guteza ibibazo ku modoka bikaba byanayiviramo gufatwa n'inkongi y'umuriro.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira