Imodoka za bulletproof

Imodoka za bulletproof

Imodoka za bulletproof (armored) cyangwa se voiture blindée uzumva nanone bakunze kuzita voiture pare-balle, iwacu ho usanga tuzita voiture anti-balle, uko wazita koze gusa icyo zihuriyeho zose nuko ari imodoka usanga zifite umutekano wo murwego rwo hejuru. Hashije imyaka myinshi cyane ubu bwoko bw'imodoka butangiye gukorwa ariko wasangaga akenshi zigendwamo n'abantu bakomeye cyane biganjemo abakuru b'ibihugu cyangwa se abacuruzi bakomeye cyane. Kugeza ubu izi modoka ntabwo ari umuntu uwariwe wese ushobora kubasha kuyihahira doreko usanga zigihenze kandi ugasanga inganda zizikora zikiri nkeya. Mbere yo gukomeza ibisobanuro kuri izi modoka reka tubanze dusobanure ibyiciro bitandukanye bijyanye na protection y'amasasu ku modoka.

Standard zikoreshwa

Ibihugu bitandukanye byagiye bishyiraho amahame atandukanye (standard cyangwa norme) bigerageza gushyiraho ibyiciro bitandukanye kuburyo isasu rishobora kw'injira ahantu runaka, muri izo standard twavuga nka :

NIJ 01.08.01 y'Abanyamerika.

EN 1063 Ikoreshwa nibihugu by'i burayi

Muri iyi tableau yo hasi tugiye kugereranya ama standards atandukanye twerekana uko agiye angana.

NIJ 01.08.01 EN 1063 UL 752 STANAG 4569
I B1
I-A B2;B3 1
II B4 2
III-A (B4);B5 3 1
III B6 4;5 2
IV B7 7;8 3
Yashwizweho n'abanyamerika Ikoreshwa n'ibihugu by'iburayi Yashyizweho na UL = Underwriters
Laboratory
Yashyizweho na OTAN

Ibi byiciro nkuko tumaze kubibona biva kuri 1 bikagera kuri 7, uko bigenda birutana ni nako ubushobozi bwabyo bugenda burutana. Kubijyanye n'imodoka ubwirinzi bukoreshwa bukunze guhera ku kiciro cya 4, tugarutse kuri iki kiciro (cya 4) ni ikiciro kirinda ubushotoranyi cyangwa ubugizi bwa nabi bwifashishije imbunda ntoya (za pistolet) ni ikiciro urebye gikoreshwa mu kwirinda ubushotoranyi bw'abantu batabigize umwuga, imodoka zifite ikiciro cya 4 akenshi zikunze gukoreshwa n'abantu kugiti cyabo.

Ikiciro cya 6 na 7 ni ikiciro kirinda intwaro zikomeye z'intambara, uretse kurinda intwaro zikomeye kizwiho no kurinda ibisasu biturika nka za grenades, imodoka ziri muri kino kiciro usanga zifite nibindi bintu byihariye, twavuga nk'ibirahure bifite umubyimba kuva kuri 35 kugera kuri 45 mm na carrosserie yazo usanga yarongereweho kuburyo iba ifite umubyimba wihariye. Imodoka zifite ikiciro cya 6 cyangwa 7 n'imodoka zikunze gukoreshwa n'abakuru b'ibihugu cyangwa se abandi bantu bakomeye bafite ubushobozi bwo kuzigura.

Ibindi bikoresho byihariye

Imodoka za bulletproof uretse kurinda amasasu cyangwa se ibiturika usanga zifite ibindi bikoresho byihariye byongerwaho bishobora gufasha abazirimo mugihe batewe n'abagizi banabi. Muri ibyo bikoresho twavuga bimwe na bimwe, uretseko ibyongerwaho byose akenshi biba biturutse ku mu client uyishaka niwe utanga amabwiriza yibyo yifuza byose.

  • Système yo kuzimya umuriro : Iyi système yongerwaho murwego rwo kuzahangana n'umuriro mugihe iyo modoka yaba ifashwe n'inkongi y'umuriro, ni système iba yihariye ntabwo ari za extincteur dusazwe tuzi (kanda hano urebe ibijyanye na extincteur).
  • Amapine y'ihariye : Bene izi modoka akenshi usanga zifite amapine akoranye technologie y'ihariye, amapine ashobora kugenda ibilometero byinshi cyane kabone n'ubwo yaba yaturitse kandi imodoka igakomeza kugenda ntakibazo ifite.
  • Umwuka wa oxygène : Zimwe muri izi modoka usanga hari izateganyirijwe kuba zishobora kwikorera umwuka uhumekwa wazo, bivuzeko mugihe abayirimo bawukeneye bashobora kuwubona kuburyo bworoshye.
  • Imbunda zo kurwanisha : Muri izi modoka usanga hari izifitemo ubushobozi bw'ihariye bwo kuba bwahangana n'abagizi banabi, ugasanga zifitemo ibikoresho by'intambara nk'imbunda zishobora gukoreshwa kandi idafunguye.

Ibi byose tumaze kuvuga hejuru ni ibikoresho bishobora kongerwamo biturutse kubusabe bwa nyiri imodoka, ikingenzi cyo kumenya kuri izi modoka ni ziriya standards twavuze haruguru kuko nizo zigenderwaho mbere na mbere mukureba ubushobozi bw'imodoka mu kw'irinda ubugizi bwa nabi, ibindi byongerwaho byose biza ari inyongera.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

2 Comments

  1. Date: May 26, 2019 kuri 12:50
    Umwanditsi: Leon

    Muraho neza. Ndagira ngo mbibarize ibi bikurikira:
    *Ese hari igaraje ryanyu mugira, niba murigira se riherereye he?

    *Ese biremewe ko umuntu yafata izi nkuru zanyu nawe akaba yakoramo inkuru nko mu kinyamakuru.
    Murakoze ndabemera cyane

    Musubize

    • Date: May 27, 2019 kuri 15:14
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Muraho neza,

      Ikibazo cya mbere oya nta garage dufite, inkuru ntabwo byemewe kuzitwara gusa ibitekerezo bizirimo wabyifashisha mukwandika izindi nkuru ntakibazo.
      Murakoze cyane.

      Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!