Imikorere ya tri-turbo y’imodoka

Imikorere ya tri-turbo y'imodoka

Nkuko twigeze kubikomozaho ubwo twasobanuraga imikorere y'imodoka zikoresha turbocompresseur ebyiri (kanda hano urebe imikorere ya bi-turbo) twabonye ko inganda zitandukanye zikora imodoka zirimo gukoresha technique zitandukanye kugirango zongerere imodoka ingufu ariko zitanywa cyane, kuko akenshi uko imodoka ifite ingufu usanga arinako ikora consommation nyinshi ya carburant. Kubera technologie irimo kugenda yihuta inganda usanga zirimo gushakisha uburyo bwose bushoboka kugirango imodoka zongererwe ingufu kandi izo ngufu zize igihe cyose zikenerewe mugihe gito gishoboka. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikorere ya turbo eshatu doreko gukoresha izi turbo zose icyarimwe usanga bifite ikintu kigaragara byongera ku modoka.

Imikorere ya turbo eshatu

Mbere yo kwinjira ku mikorere ya turbo eshatu (Tri-Turbo), twabanza kubabwira ko iba igizwe na turbo ebyiri ntoya zifite geometrie iri variable cyangwa se ihinduka (kanda hano urebe ibisobanuro birambuye ku mikorere ya tubocompresseur), ikagira nindi turbo nini isazwe. Izi turbo uko ari eshatu buri yose igira igihe itangirira gukora ntabwo zose zitangirira gukora icyarimwe kandi ntabwo buri yose igihe igihe igomba gukorera bitewe n'umuvuduko imodoka irimo gukoresha.

Muntangiriro habanza imwe muri turbo ntoya, muri ikigihe imodoka iba irimo kugendera kuri régime iri munsi ya 1500tr/min, aha gaz za échappement ziba zitaragira ingufu nyinshi kuburyo zishobora gukoresha turbo zose uko ari eshatu.

Iyi foto yohejuru irerekana imwe muri turbo ntoya irimo gukora izindi ziba zihagaze gusa turbo nini ya 2 yo iba ireka umwuka ukayihitamo nubwo iba itarimo gukora. Iyo régime izamutse ikarenga 1500tr/min turbo nini ihita itangira gukora kuko imodoka iba yatangiye gufata ingufu ibi bituma na gaza za échappement zigira ingufu bityo zigatangira gukaraga turbo nini.

Iyi foto yohejuru irerekana turbo ebyiri imwe ntoya nindi nini birimo gukora, aha niko imodoka iba ikomeza kugenda izamuka muma tours, iyo igeze hejuru ya 2500tr/min nibwo turbo yagatatu isigaye ihita itangira gukora bivuzeko igihe imodoka irimo kugendera hejuru ya 2500tr/min ziriya turbo zose ziba zirimo gukora.

Hejuru ya 2500 tr/min turbo zose ziba zatangiye gukora, izi turbo ntabwo zose zikomeza gukorera icyarimwe cyeretse imodoka ikomeje kugendera hejuru ya 2500 Tr/min, aha icyo dushaka kuvuga nuko iyo imodoka imanutse muri tours n'ukuvuga igasubira nko munsi ya 2500tr/min turbo ya 2 ihita igarika gukora hagasigara ebyiri gusa. Muri make bitewe nuko imodoka irimo kugenda ushobora gusanga harimo gukora imwe cyangwa ebyiri cyangwa eshatu zigenda zisimburana zinuzuzanya mumikorere yazo. Mugusoza iyi nkuri twaba menyesha ko imwe mumodoka zizwi zikoresha iyi technologie ya turbo eshatu ari BMW 50d ikindi nuko hari inganda zatangiye kugerageza turbo 4 tukazabisobanura kuburyo burambuye munkuru yacu itaha.

Wifuza kubika iyinkuru kuri téléphone cyangwa kuri computer yawe kanda hano hasi.[ebook_store_buy ebook_id="9717"]

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

6 Comments

  1. Date: Mutarama 11, 2019 kuri 03:37
    Umwanditsi: Nzayisenga Daniel

    Muraho musobanurire kumikoreshereze yimodoka ifite ferin 2 it imyuka nisanzwe ese imyuka ukoresha ryari ?? Isanzwe igakoreshwa ryari?? Muduhe tabrou igaragaza imyuka ko yuzuye ese niryari bavugako imyuka yagabanutse ubibwirwa Niki haruburyo uba ubibona nibishoboka muzadukorere WhatsApp group muzakomeze kujya kuduhugura 0787565250

    Musubize

    • Date: Mutarama 11, 2019 kuri 18:24
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Murakoze cyane kuri ibi bibazo, tuzagerageza gushaka umwanya tubivugeho. Kubirebana na WhatsApp group irahari watwandikira kuri +33647624072. Murakoze cyane.

      Musubize

  2. Date: Mutarama 11, 2019 kuri 07:14
    Umwanditsi: hirari tuyishime

    murakoze kubwinkuru zanyu zitwubaka kubijyanye na tech yimodoka,ariko hariyo nigeze kubona ivuga kuri system immobilizer.nayikura hehe.murakoze

    Musubize

    • Date: Mutarama 11, 2019 kuri 18:19
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Murakoze cyane, inkuru ya immobilizer irahari ujya kuri site yacu http://www.sipuga.com mwishakiro ukandikamo ijambo ryicyo wifuza (urugero hano wakwandikamo immob). Ariko reka tuyigushyirire hano kanda hano urahita uyigeraho. Murakoze cyane.

      Musubize

  3. Date: March 11, 2019 kuri 11:18
    Umwanditsi: Vedaste

    Murakoze cyane pe. niba bishoboka mushobora kushyira ku rubuga rwa whatsap nkajya mbona aya makuru.

    Musubize

    • Date: March 15, 2019 kuri 16:57
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Murakoze cyane watwandikira kuri +33647624072 tukagushyiramo

      Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!