Imikorere ya Canister yo ku modoka

Imikorere ya Canister yo ku modoka

Nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zitandukanye, imodoka zo muri iki gihe usanga zongerwamo udukoresho twinshi, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kongerera imodoka umutekano cyangwa se tugashyirwamo mu rwego rwo kubahiriza amwe mu m'abwirizwa aba yashyiriweho inganda zikora imodoka.

Mbere yo gusobanura ibijyanye na Canister reka tugendere ku bintu bisazwe dusazwe tubona mu buzima bwa buri munsi. Murabizi ko iyo ufashe inzoga ukayishyira mw'ijerekani ugafunga ukayishyira ahantu hashyushye iyo hashize akanya utangira kubona ya jerekani igenda itumba cyangwa se y'iyongera umubyimba, biramutse bikomeje kwiyongera ntihagire igikorwa iriya njerekani ishobora guturika. Kugirango idaturika bisaba ko uyipfundura buhoro buhoro umwuka urimo ugasoka buhoro buhoro. Ibi tumaze kuvuga hejuru rero imodoka nazo zihura nabyo kuri réservoir ya carburant, niyo mpamvu inganda zikora imodoka zikora imodoka zikora ibishoboka byose kugirango zihangane nakiriya kibazo twavuze hejuru gishobora kw'ibasira réservoir ya carburant ikaba ya turika.

Ushobora kuba urimo kwibaza uti ku modoka se uriya mwuka ushobora kuza muri reservoir uturutse he? uti ese hakoreshwa izihe technique mu kuwuvanamo? ibisubizo biroroshye cyane mbere na mbere iyo imodoka igiye kunywa carburant birazwi ko hari umupfundikizo ufungurwa, iyo ufunguye hari umwuka winjirana na carburant, ahandi umwuka ushobora kuva ni muri carburant ishobora kugaruka muri réservoir mugihe moteur itayitwitse neza igarukana ubushyuhe ubu bushyuhe nibwo buza bukabyara umwuka, hatagize igikorwa iyi myuka yose twavuze ishobora kugira ingaruka zikomeye kuri réservoir ya carburant kuburyo ishobora no guturika, niyo mpamvu ubu ugomba kuvanywamo.

Ku modoka zo mu gihe za cyera inganda zikora imodoka zari zifite technique yihariye mukuvanamo uriya mwuka uti zabigenzaga gute? uburyo bwakoreshashwaga kwari ugusiga utwenge ku mupfundikizo wo kuri réservoir ya carbuarnt, utwo twenge rero nitwo uriya mwuka wasokeragamo. Iyi technique byaje kugaragara ko nayo iri mu bintu bihumanya ikirere cyane bityo haza kujyaho amategeko abuza inganda zikora imodoka gukoresha iyo technique hagashakishwa ubundi buryo butuma iyo myuka itoherezwa hanze y'imodoka, aha hakaba ariho havuye inkomoko ya Canister.

Canister n'iki?

Canister ni système yifashishwa mu gusora umwuka muri réservoir ya carburant ariko ikawubuza kuba wajya hanze ukivanze na carburant kuburyo wa kwangiza ikirere, kugeza ubu iyi système ikoreshwa ku modoka zikoresha essence gusa, kuko essence igira ubushobozi buhambaye bwo kuba ishobora kugendera no m'umwuka.

Imikorere ya Canister

Turebeye kuri iyi foto yo hejuru, umwuka usoka muri réservoir ukanyura mu muyoboro wabugenewe uwerekeza muri canister muri icyo gihe umwuka uba ukivanze na carburant. Canister ifitemo akayunguruzo (ariko twise filtre ya charbon kw'ifoto) aka kayunguruzo niko gakora akazi ko kuvangura umwuka urimo carburant n'umwuka usanzwe. Iyo uwuka umaze kuvangurwa umwuka uvanze na carburant usigara muri canister uwundi ugasoka hanze, ushobora kuba uri kwibaza uti uyu mwuka usigara muri canister se amaherezo yawo aba ayahe? Ibi byose byatekerejweho cyane, kuko uriya mwuka iyo canister imaze kuzura uhita woherezwa muri moteri ikawukoresha, ibi bikaba binagira ingaruka nziza kuri économie ya carburant. Calculateur y'imodoka niyo inshunga nimba hari ikintu kiri muri canister ikabikora yifashishije sonde bita lambda (kanda hano urebe ibisobanuro kuri iyi sonde).

Muri make iyo imodoka idakora ihagaze électrovanne iba ifunze (reba kuri iriya foto yo hejuru aha électrovanne iri), naho iyo imodoka irimo gukora calculateur ihora icunga nimba muri canister ntakintu kirimo. Ifungura gato kuri électrovanne yarangiza ikifashisha sonde lambda kugirango irebe uruvange rwa carburant n'umwuka nimba rwifashe neza, iyo ibonye uruvange rutameze neza ihita imenya ko muri canister harimo ikintu bityo noneho igafungura cyane iriya électrovanne kugeza igihe muri canister ntakintu gisigayemo ikongera igafunga.

Ibibazo bikunze guterwa na canister

Nkuko twatangiye tubivuga canister yongewe mu modoka murwego rwo guhangana n'iyangizwa ry'ikirere, iyo iramutse ihuye n'ikibazo runaka, aha twavuga nkiriya électrovanne iramutse itabasha gufunguka cyangwa se ntibashe kw'ifunga, biba bivuzeko itakirimo kubasha gukora akazi yagenewe. Ikibazo cyose yahura nacyo imodoka ibasha kubyerekana y'ifashishije agatara ka défaut ya moteur (kanda hano urebe ibijyanye na gatara kerekana ikibazo cya moteri). Bitewe n'ikibazo canister yahuye nacyo bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku modoka, ishobora kwanga kwaka cyangwa ikaka bigoranye, imodoka ishobora gucika intege n'ibindi bitandukanye.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!