Ibyiciro by’ubukonje bwa frigo

Ibyiciro by'ubukonje bwa frigo

Nyuma yo gusobanura birambuye imikorere ya frigo cyangwa réfrigérateur nkuko bamwe bakunze kuyita (kanda hano urebe imikorere yayo). Kuri iyi nshuro tugiye gusobanura amako cyangwa se ibyiciro bitandukanye byubukonje bukoreshwa ku ma frigo. Ibi byiciro usanga ingada zikora frigo zibugenderaho cyane mugushyiraho ibiciro byazo dore ko buri kiciro usanga gifite ibyiza n'ibibi kirusha ibindi. Mugihe cyo kugura frigo biba ari ingenzi ku menya ibi byiciro kugirango uhitemo ijyanye n'ibyifuzo byawe cyangwa nicyo wifuza kuyikoresha.

Froid statique

Iki kiciro cy'ubukonje nicyo gikunze gukoreshwa cyane kuri frigo muri rusange, usanga ubukonje buturuka hasi bukazamuka hejuru. Nkuko twabisobanuye imikorere ya frigo ishingiye kw'itembera rya liquide ishizwe gukonjesha, iyo liquide iba irimo ibice bibiri hari igice kiba gikonje hakaba n'igice kiba gishyushye, igice gishyushye akaba kiriya gice gikonje kiba cyamaze gukoreshwa. Igice cya liquide gikonje usanga kiremereye ari nayo mpamvu usanga kiguma ahagana hasi naho igice gishyushye kiba cyabaye nkumwuka kigata ibiro niyo mpamvu usanga kizamuka hejuru.

Iyi technologie niyo ikunze gukoreshwa cyane dore ko ituma frigo itwara umuriro muke mugihe ikoreshejwe neza, gusa icyo umuntu yayinengaho nuko usanga bisaba ko mugihe cyo gukonjesha ibiribwa ugomba kubishyiramo bitewe n'ubukonje wifuza, bivuzeko ugomba kumenya umwanya ukonjesha cyane kurusha iyindi. Uretseko inganda zikora Frigo usanga zarabyanditseho kugirango biyobora abantu bokwirirwa bashakisha, cyane cyane uzasanga batanga inama cyangwa se bagaragaza ko ibiribwa bikenera ubukonje bwinshi bigomba kujya ahagana hasi (Ahakunze kwitwa congélateur), bikaba biza bishimangira ibyo twabonye haruguru ko ubukonje bwinshi usanga buri kugice cyo hasi. Ikindi twavuga kuri iyi technologie nuko bisaba guhora ucunga frigo ko hatajeho urubura ku mpande, kuko byagaragaye ko urubura rungana na 5% kuri frigo byongera consommation igera kuri 30% by'amashanyarazi. Muri makeya iyi technologie uko ikora nuko ubukonje bwirwariza mukugera muri frigo.

Froid dynamique

Iyi technologie ikunzwe guhabwa irindi zina rya Froid brassé, yenda kumera kimwe nkiriya ya statique ariko noneho ubukonje bufashwa kugera ahantu hose muri frigo, ibi kugirango bigerweho hongerwaho ventilateur ihuha ubukonje bukabasha kugera ahantu hose muri frigo kuburyo bworoshye.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru, ubukonje busunikwa na ventilateur ariko nubwo bwose ibusunika ntabwo bituma ubukonje bugera hose ngo ubushyuhe bushiremo neza neza gusa buragabanuka kuburyo bugara ugereranije na frigo zitagira iriya ventilateur. Aho itandukaniro rigaragarira ni mugihe ufunguye umuryango wa frigo kuko hari ubushyuhe buva hanze buhita bwinjira muri frigo, kuri frigo ifite ventilateur buriya bushyuhe buba buvuye hanze ihita ibumaramo kuburyo bwihuse cyane.

Froid ventilé

Iyi technologie ikunze guhabwa izina rya NO Frost ikunze kugaragara cyane kuri frigo zihenze cyane zo mu rwego rwo hejuru. Icyo iyi technologie irusha izo twabonye hejuru nuko ikora ibishoboka byose kuburyo ubukonje buguma ari bumwe budahinduka muri frigo uko byaba bimeze kose.

Technologie ya No Frost ifite ibintu byinshi usanga irusha cyane ziriya zindi twabonye doreko ifite umwihariko wogutuma muri frigo hatazamo urubura mugihe cyose rujemo iba ifite ubushobozi bwo kururwanya rugashiramo kandi mugihe gito cyane. Nubwo iyi technologie ifite byinshi byiza ariko icyo umuntu yayinengaho nuko ikunze kumisha ibiyirimo kubera ubukonje buhoramo, nukuvugako iyo yashyizwemo ibintu bifite amazi ishobora kuyibikamuramo igasa n'ibyumisha.

Muri rusange ibi byiciro bitatu tubonye hejuru nibyo usanga bikoreshwa cyane ariko ntibivuzeko hatongerwaho utundi tuntu dutandukanye kuri frigo kugirango biyihe agaciro cyangwa se binayongerere ubundi bushobozi bwo mu rwego rwo hejuru. Aha twatanga nkurugero hari frigo usanga zongerwaho système ya alarm imenyesha ko umuryango wayo umaze umwanya ufunguye. Hari izo usanga zifite ubushobozi bwo gukora amazi asukuye, hari izo usanga zarongeweho système zikora icyayi.

NGuko ngayo mugihe wifuza kugura frigo nukumenya ko zirimo ibyiciro bitandukanye bitewe n'ubukonje zitanga cyangwase na technologie zikoranywe, hari frigo usanga ifite ziriya technologie twavuze hejuru zose icyarimwe, ugasanga technologie imwe irakoreshwa kugice kimwe indi igakoreshwa kukindi gice bitewe nibyashyizwe muri frigo, ibyo bituma byabyiza nibibi byaburi technologie frigo ibasha kubicunga neza ikabisaranganya noneho hakavamo ikintu kizima. Mugusoza icyo twavuga nuko uko harimo technologie yavuba cyangwa se yo murwego rwo hejuru ninako iyo frigo iba ihenze. Mu nkuru itaha tuzabagezaho nizindi technologie zitandukanye dusanga muri frigo zo muri iyi minsi.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira