Ibyiciro bya cuisinière

Ibyiciro bya cuisinière

Nubwo dukunze kwibanda ku binyabiziga ariko rimwe na rimwe bitewe n'ibibazo tuba twabajijwe n'abakunzi bacu, bisaba ko dusobanura bimwe mu bintu abantu bakunze gukoresha mu buzima busazwe. Kuri iyi nshuro tugiye gusobanura bimwe mu byiciro bya cuisinière dore ko iri mu bikoresho byatangiye gukoresha kera cyane muntangiriro y'ikinyejana cya 19. Kugeza ubu kw'isi muri rusange hari ubwoko butanu bwa cuisinière.

Hari :

Cuisinière ikoresha amashanyarazi

Cuisinière ikoresha gaza n'amamshanyarazi

Cuisinière vitrocéramique

Cuisinière ikoresha induction

Cuisinière zikoresha gaz

Izi cuisinière ziri muzabanje gukoreshwa cyane, zikaba zikoresha gaz. Iyo witegereje amateka ya cuisinière yerekana ko arizo zahereweho. Nubwo zimaze igihe zikoreshwa cyane kugeza na nubu ziracyakoreshwa, kuko uzisanga ku masoko atandukanye. Kugeza ubu iri muri cuisinière zoroshye gukoresha kuko umuriro wayo uyongera uwureba bivuzeko ushobora kumenya nimba ari mwinshi cyangwa ari muke, gusa ikibazo kizi cuisinière usanga iyo zanduye bigorana cyane kuzihanagura. Iyo uzigereranije n'izindi ziri kw'isoko usanga zihendutse cyane.

Cuisinière zikoresha amashanyarazi

Nkuko izina ryazo ribivuga ni cuisinière zikoresha amashanyarazi (cuisinière Electrique), igice cyazo gishyuha gikozwe muri fonte iba itwikiriye ama résistance. Kimwe nka cuisinière zikoresha gaz izi nazo zimaze igihe kirekire kw'isoko, igiciro cyazo nacyo usanga kiri hasi ariko zikaba kikoresha umuriro mwinshi cyane bitewe nuko zitinda gushyuha kandi iyo zimaze gukoreshwa zigatinda gukonja, gutinda gukonja ntawavuga ko bitwara umuriro ahubwo ni mu rwego rwa sécurité kuko ushobora kuza cyangwa abana bakaba bakoraho ikabatwika kuko batazi n'imba ishyushye cyangwa ikonje. Ibi tuvuze nyuma usanga biri mubyo izi cuisinière zinengwaho.

Cuisinière zivanga gaz n'amashanyarazi

Mubyo twavuze haruguru twabonyeko kuri buri cuisinière hari ibyiza n'ibibi biziranga, ibi rero byatumye inganda zitekereza gushyira hamwe cuisinière ikoresha gaz n'ikoresha amashanyarazi ariyo uzasanga ikunze kwitwa cuisinière mixte. Izi cuisinière ikiza cyazo nuko igihe habaye ikibazo cy'umuriro ushobora kwitabaza gaz, gaz yaba yabuze ugakoresha umuriro, aha twavuga ko biri mubyiza umuntu yazishimaho. Technologie ntabwo yigeze iziha amahirwe yo kumenyekana cyane, kuko nyuma yazo hahise haza izindi zirimo technologie yo mu rwego rwo hejuru, ariko ntabwo twavuga ko zasimbuwe kuko kw'isoko uracyazihasanga.

Cuisinière Vitrocéramique

Technologie ntabwo yasigaye muma cuisinière kuko cuisinière vitrocéramique usanga ikoresha uburyo buhambaye mugutanga ubushyuhe, iba igizwe n'ikirahure cyu mukara gifite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe bugera kuri 750°C, iki kirahure nicyo bita vitrocéramique. Iyi cuisinière igira uburyo bubiri ishobora gutangamo ubushyuhe, hari uburyo bw'ambere bukoresha technique bita radiant uburyo bwakabiri bugakoresha technique izwi kw'izina rya halogène. Izi technique zombi tuzazigarukaho mu minsi iri imbere ku buryo burambuye. Ibyiza umuntu yavuga kuri izi cuisinière nuko zishyuha vuba cyane kandi zikaba zoroshye mu guhanagura nubwo zandura vuba. Icyo umuntu yazinengaho nuko usanga zitwara umuriro mwinshi kandi ugasanga zikoresha ibikoresho byihariye kuko zidakoreshwaho amasafuriya asazwe, ahubwo ziba zifite ayazo yabugenewe abasha gukorana naziriya techniques twavuze hejuru.

Cuisinière ya induction

Izi cuisinière ziri muzikuzwe cyane kugeza ubu, nizo zirimo gukoreshwa cyane, zikoresha ibyo bita champs magnétique kugirango zitange ubushyuhe. Iyo champs magnétique ikaba itangwa n'ama bobine aba ri muri iyo cuisinière. Ikiza kizi cuisinière nuko ishyushya ikintu kiyiriho gusa n'ukuvugako iyo uteretseho isafuriya niyo ishyuha gusa aho isafuriya iteretse usanga hadashyushye nkuko biba bimeze kuri ziriya zindi twabonye hejuru. Cuisinière zikoresha induction zishyuha vuba cyane upfa guterekaho isafuriya igahita ishyuha ako kanya kuko umuriro uraza ugaca muri iyo safuriya aribyo bituma ihita ishyuha vuba.

Gusa icyo umuntu yahita azigayaho hano nuko izo safuriya zikoreshwaho ari izihariye zifite ubushobozi bwo gukoresha champs magnétique. Ku bijyanye na sécurité izi cuisinière ntacyo wazinengaho kuko uteruraho isafuriya igahita izima ako kanya kuburyo ushobora gukora aho isafuriya yari iteretse ntakibazo biguteye. Muri rusange izi cuisinière ntabwo zitwara umuriro mwinshi doreko zikora ari uko uteretseho isafuriya gusa, n'ukuvuga kumwe ushobora gucana cuisinière ukibagirwa gushyiraho ikintu izi ntabwo ziba zirimo gukora ahubwo itangira gukora ari uko ushyizeho isafuriya.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!