Ibyiciro bya châssis y’imodoka

Ibyiciro bya châssis y'imodoka

Châssis y'imodoka twagereranya nka squelette k'umuntu cyangwa se nka fondation kunzu ni kimwe mu bice by'ingenzi bigize imodoka kuko niyo iba iriho ibikoresho byose bishyirwa ku modoka. Châssis y'imodoka igira uruhare rukomeye mu kwerekana uko imodoka izaba imeze haba ku birebana n'ingufu izaba ifite cyangwa se na forme izaba ifite. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiciro bitandukanye bya châssis dore ko nayo yagiye igira impinduka zitandukanye bitewe nihindagurika rya technologie.

Châssis ikozwe muri poutre

Ubu bwoko bwa châssis bugizwe na poutre imwe ndende iba iri hagati igahuza igice k'imbere n'inyuma, kumpera yiyi poutre usanga hashamikiyeho ibindi bice bibiri, kuri buri mpera y'ibi bice bikaba aribyo bifungirwaho carrosserie. Châssis ya poutre ntabwo yakunze gukoreshwa cyane ku modoka zisazwe ahubwo yakoreshwaga ku modoka zagenewe amarushanywa cyangwa imodoka za sports (urugero twatanga ni nko ku modoka ya Renault Alpine A310).

Châssis imeze nk'urwego

Iyi châssis iyo uyitegereje neza ubona imeze nk'inyuguti ya H, ubu bwoko bwa châssis tubusanga cyane cyane ku ma camion no ku modoka zimwe na zimwe za 4x4. Iyi châssis yenda ku mera nkiriya twabonye hejuru ariko noneho aho kugirango ingufu zayo zibe zishingiye kuri poutre zo ziba zigizwe n'ibice bitandukanye bimeze nkurwego reba kuri iyi photo yo hasi.

Kuri iyi châssis carrosserie iba ifunze hejuru yayo, akenshi nakeshi hakunze kwifashishwa silent bloc zigashyirwa hagati ya châssis na carroserrie kugirango zigabanye choc hagati ya châssis na carrosserie.  Kubyo izi châssis zikunze kunengwaho nuko mu gihe habaye impanuka zitabasha gukingira abazirimo kuko zitajya zibasha kugabanya choc muri icyo gihe.

Châssis bita platforme

Chassis platforme utitonze ushobora kuyitiranya na châssis ikoze nk'urwego (H) kuko byenda gusa cyane, aho bitandukaniye nuko châssis plateforme yo ikoze mw'ibati rirambuye cyangwa se rishashe, urebye iba imeze nk'uburiri. Ubu bwoko bwa châssis kugeza ubu inganda zitandukanye zabuteye umugongo ku buryo zitakibukoresha.

Châssis tubulaire

Iyi ni châssis ikunze gukoreshwa cyane mu modoka zijya mu masiganywa, ikaba izwiho kuba itaremere ariko ikaba ikomeye cyaneeee. Ikorwa hifashishije amatiyo agasudirwa hagati yayo aribyo bituma châssis iba ikomeye cyane, amatiyo zizwiho ko agira ubushobozi buhambaye bwo gukomera aha byumvikane neza ni amatiyo y'iburungushuye nkazimwe dukunze kubona ku magare. Châssis ya tubulaire iri mu ma châssis yoroha gukora ku buryo umuntu umwe ashobora kuyikorera ntakibazo, ibintu bitandukanye cyane naziriya twabonye hejuru usanga kugirango zikorwe hifashishwa ubundi buhanga n'ibikoresho byihariye.

Châssis coque cyangwa se autoporteur

Ubu bwoko bwa chassis ubu ntawashidikanya kuvugako ari bwo bugezweho muri ikigihe kuko usanga imodoka hafi yazose zisoka ubu zikoze muri ubu buryo, iyo witegereje neza usanga ari chassis ikozwe nk'urwego bahuje na carrosserie maze bigakora ikintu kimwe, ibi bikaba bivuzeko châssis coque bakunda kwita autoporteur cyangwa monocoque iba ari piece imwe, nukuvugako nta chassis ntana carrosserie usangaho ahubwo usanga ari ikintu kimwe gifatanya. Ikibazo gikunze kugaragara kuri izi châssis nuko mugihe imodoka ikoze impanuka bitoroshye gukorerwa reparation nkaziriya zambere twagiye tubona.

 

Igitabo kivuga ku modoka

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!