Ibyiciro bya carburants zikoreshwa kubinyabiziga

Ibyiciro bya carburants zikoreshwa kubinyabiziga

Imodoka uko yaba imeze kose technologie yaba ikoranye yose ikenera ingufu kugirango ibashe kugenda, uretse ko si imodoka gusa kuko no mubizima busazwe tugarutse no ku kiremwa muntu kugirango umuntu abashe kugira imbaraga hari ibyo agomba kuba yakoze (aha twavuga nko kurya). Imodoka rero ntabwo zirya ahubwo zo ziranywa gusa ingufu zazo usanga zituruka kubyo ziba zanyoye gusa, aribyo dukunze kumva kw'izina rya "Carburant". Carburant zikoreshwa ku modoka zirimo ibyiciro bitandukanye, hari carburant zimaze igihe kirekire zikoreshwa, izi zikaba zizwi cyane Diesel na Essence hakaba n'izindi zitangiye gukoreshwa vuba, aha yewe hari nizindi zitaratangira gukoreshwa ariko zigikorerwa ubushakashatsi, muri iyi nkuru tukaba tugiye kubiva imuzi tugasobanura ibyerekeranye na carburants zikoreshwa ku modoka.

Carburant zifite inkomoko m'ubisigazwa

Carburant zikomoka kubisigazwa bakunze kwita carburant zifite inkomoko ya fossile, izi carburant usanga arizo zikoreshwa cyane kugeza ubu muri izo twavugamo Essence, Gasole cyangwa Diesel, GPL (gaz de pétrole liquéfié, kanda hano urebe ibisobanuro), GNV (gaz naturel pour véhicules, kanda hano urebe ibisobanuro). Inkomoko y'izi carburant ntabwo twavugako hari umuntu uyigiramo uruhare kuko ituruka mubisigazwa bimara igihe kirekire ahantu bikazagera aho bigatanga ziriya carburant twavuze hejuru. Muri rusange izi carburant ziba ari umwimerere ntabwo wavuga ngo ngiye gushyira ibisigazwa cyangwa ngo nkore ingarane kuburyo igihe runaka nzatangira gusarura carburant.

Uruvange rw'izi carburant n'umwuka bishyizwe kubushyuhe runaka nibyo bitanga ingufu kuri moteri y'imodoka nyuma yuko bihiye bigatuma ibasha kugenda, iri twikwa rero ntabwo rigira ingaruka zitandukanye harimo no guhumanya ikirere ariko buri carburant muzo twavuze ntabwo zihumanya ikirere ku kigero kimwe (kanda hano urebe ikibazo cyo guhumanya ikirere gituruka ku modoka), uretse ikibazo cyo guhumanya ikirere, izi carburant ntabwo aho zicukurwa zihaba ubuziraherezo bivuzeko zigera aho zigashira akaba ariyo mpamvu hakomeje kugenda hakorwa ubushakashatsi butandukanye hashakishwa icyazisimbura.

Carburants zituruka kubihingwa

Carburant zikomoka kubihingwa, zikunze kwitwa biocarburant cyangwa se agrocarburant ni carburant zikorwa hifashishijwe ibimera, zikaba zihuriye mucyo dukunze kumva bita biomasse (umwanya n’udukundira tuzasobanura kuri biomasse kuburyo burambuye mu minsi iri imbere). Carburant za biocarburant ntabwo ziva mubimera bibonetse ibyo aribyo byose, ahubwo muri rusange zikunze gukorwa mubimera bifite isukari nyinshi  aha twavuga nka betterave, ibisheke, ibigori, ingano, ibihwagari, ibirayi n’ibindi…

Kugeza ubu muri carburant za biocarburant harimo ibice bibiri bitandukanye. Hari izikorwa zikabasha gukoreshwa mu modoka zisazwe zikoresha Essence izindi zigakorwa zigakoreshwa mu modoka zisazwe zikoresha Diesel.

Kugirango carburant iboneke biturutse kubimera hari inzira binyuramo kuva mwisarura kugera habonetse carburant, tukazabasobanurira neza izi nzira zose kuburyo burambuye munkuru yihariye kuri biomasse.

Ikibazo gikunze kwibazwa cyane n’abatari bake n’ukumenya nimba izi carburant zituruka kubimera zishobora gukoreshwa mu modoka zisazwe zikoresha carburant isazwe (Essence cyangwa Diesel), igisubizo ni yego. Inganda zimwe na zimwe zatangiye gushyira hanze imodoka zishobora kwakira ziriya carburant ntacyo umuntu ahinduye (urugero nimba imodoka yakoreshaga essence isazwe, ikaba ifite ubushobozi bwo gukoresha niriya carburant ivanywa mu bihingwa).

Naho ku modoka zakozwe zidafite uburyo bwo kwakira carburant zitandukanye hari inganda zisazwe zashyizeho uburyo  cyangwa se zakoze système wongera mu modoka, ikabasha gukoresha ziriya carburant nta kibazo, iyi technique niyo imaze kumenyerwa cyane kw'izina rya Flex Fuel ikaba yarashyizwe ku mugaragaro bwa mbere na company y'abatariyani yitwa "Magneti Marelli".

Amashanyarazi nka carburant

Muri iyi minsi inganda zitandukanye zirimo kwibanda cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi, yaba izikoresha amashanyarazi gusa (kanda hano urebe byinshi kuri izi modoka) cyangwa se iziyakoresha zivanga na carburant arizo zizwi kw'izina rya hybride (kanda hano urebe ibisobanuro birambuye ku modoka za hybride). Muri izi modoka zikoresha amashanyarazi hari iziyakoresha ziyavanye kuri prise cyangwa se ahandi hantu zateganyirijwe kuyavana ziga sharijwa, hakaba hari n'izindi zikoresha hydrogène (kanda hano urebe imikorere y’imodoka zikoresha hydrogène).

Muri make ibyiciro twerekanye hejuru bya carburant nibyo bikoreshwa mugukoresha imodoka, muri izi carburant twavuze harimo izirimo kugenda zikendera aha twavuga nka Essence na Diesel ibi akaba arinabyo bituma harimo kugenda hakorwa ubushakashatsi butandukanye kugirango haboneka icyazasimbura ziriya carburant mu bihe biri imbere mugihe zizaba zarashize.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira