GPS zikoreshwa mu kugenzura imodoka

GPS zikoreshwa mu kugenzura imodoka

Uko ikoranabuhanga rigenda rikura niko abantu bagerageza koroshya ubuzima, ibyo bakoraga bigoranye bikagera ubwo bikorwa n’utumashini ba nyiratwo biyicariye hamwe. Utwo tumashini tukaboherereza amakuru y’ibyo bashaka kumenya byose batavunitse cyangwa ngo bave aho bari.

Muri ibyo bisigaye byoroshya ubuzima, twahisemo kubasangiza ku ma appareil (devices) akoresha GPS (Global Positioning System) agashyirwa mu modoka.

Appareil GPS n’imodoka bihurira he?

Appareil zikoresha GPS ni utwuma dukoranye ikoranabuhanga rihanitse, dushyirwa mu modoka tugashyirwa ku muyoboro w’amashanyarazi na électronique imodoka yifitemo akaba ariwo uduha ingufu zituma dukora. Umugambi w’udushyiraho nta wundi uretse kuyigenzura yifashishije ikoranabuhanga ryifashisha ibyogajuru rimufasha kumenya ingendo zose imodoka ikora no kumenya aho iherereye igihe cyose akeneye kubireba, ibi bigakorwa yifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Uburyo nyir’imodoka abona amakuru y’ibiyiberaho

Ahantu hose imodoka irimo appareil GPS yanyuze habikwa mu bubiko appareil yifitemo imbere bikaza gukurwamo nushaka kubireba yifashishije ubundi bubiko afite (nka flash disk) cyangwa mu gihe iyo modoka iri kugenda ikabyohereza mu buryo bwifashishije internet ariko bikanyura mu kirere hifashishijwe iyi minara isanzwe tumenyereye y’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Ibi bituma aho iyo modoka irimo appareil GPS inyura hose n’aho iherereye herekwa ushinzwe kubikurikirana birebewe ku ikarita ndangahantu (map) yerekana neza aho iyo modoka iri kubarizwa ndetse n’aho yanyuze hose mbere yo kuhagera. Ibyo bishobora kurebwa biri kuba cyangwa byarangiye kuko appareil GPS yigiramo ububiko butuma ushaka ayo makuru ayabonera igihe ayashakiye (ibi biterwa n’ingano y’ayo makuru kuko iyo abaye menshi abikwa hifashishijwe ubundi buryo bw’ikoranabuhanga tuzareba mu nkuru izakurikira iyi).

Ayo makuru agera k’uyashaka  hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’iryo uyakeneye afite; ashobora kwifashisha telefoni ngendanwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi (sms) cyangwa mudasobwa ariko yo isaba kuba ku murongo wa interineti kugirango ubikurikirana abashe kuvugana na appareil GPS aba ashaka gukuraho amakuru. Ibi binyura mu muyoboro ukoranye ikoranabuhanga rihanitse rigenda rihuza imiyoboro kuva ku cyogajuru binyura ku modoka nayo ikabyohereza ku munara nawo ukabishyira aho ubishaka azanyura akoresheje internet akabibona kandi mu kanya nk’ako guhumbya urwo ruhererekane ruba rubaye kandi rwuzuye.

Iyo imodoka igeze ahantu itabasha kubona umunara ibika amakuru yose ikaza kuyarekura igihe iri bwongere kuwubonera (network)

Amwe mu makuru atangwa na appareil GPS ishyirwa mu modoka

Kumenya icyerekezo imodoka ijyamo

Kumenya umuvuduko imodoka iriho cyangwa yahozeho

Kumenya ubushyuhe bwa moteri (appareil ibikura kuri module/computer yo mu modoka ubwayo)

Kumva amajwi y’abari mu modoka kandi utayirimo

Kumenya imyitwarire y’umushoferi uyifite

Kumenya izina ry’uyitwaye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rikoresha udukoresho dukora nk’igikumwe (RFID)

Gusubiza inyuma ingendo zose zakozwe mu gihe runaka (boite noire)

Kumenya uko moteri ihagaze (niba yaka cyangwa izimije)

Kuzimya imodoka utayegereye

Gukurikirana uko essence ishyirwamo, aho yashyiriwemo n’uburyo ikoreshwa harebwa ko itibwa

Kurinda imodoka kwibwa kuko nyirayo aba ayifite mu biganza bye yifashishije ikoranabuhanga

Kuburira nyirayo igihe habaye :

  • Umuvuduko mwinshi
  • Kwinjira/gusohoka aho umushoferi atemererwa kuyijyana
  • Guhagurutsa imodoka mu masaha atemewe
  • Mu gihe hibwe essence
  • Mu gihe hashyizwemo essence
  • Mu gihe moteri yatse umwanya munini kandi imodoka itagenda

N’ibindi byinshi

Ubu buryo bwo gukurikirana imodoka zirimo appareil GPS bwatumye iterambere mubyo gukurikirana ingendo ryihuta ndetse binorohereza abafite imodoka nyinshi kuzikurikirana batavunitse kuko baba bazireba aho ziri hose batiriwe bahamagara abazifite ngo bababaze.

Izo appareil GPS zinashyirwa ku mizigo runaka cyangwa ku bantu bakazigendana, hari ndetse n’izishyirwa ku nyamaswa ariko byose umugambi w’uwazishyizeho aba ari ukuzikurikirana yifashishije ikoranabuhanga.

Urugero rwa RFID : Driver ID keyfobs and Driver ID reader
Urugero rwa RFID : Driver ID keyfobs and Driver ID reader

Ni naryo ryifashishwa kandi mu bihugu bifunga abagororwa ariko igifungo bakagikora bataha mu ngo, kuko aho banyura hose ikoranabuhanga riba ribabona rikanahereka abashinzwe kubagenzura binyuze mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu bwo twavuze haruguru.

Iri koranabuhanga kandi rifite ubushobozi bwo kuba ryafasha abagenzura ibyo mu muhanda, kandi rikanaborohereza akazi kuko aho ryakoreshejwe cyane rituma imodoka zose ririmo zikurikiranwa isaha ku yindi rikaba ryanafasha mu kuyobora abazirimo kuko ryerekana aho utwaye imodoka ari akaba yaribaza aho yerekeza rikamuyobora ryifashishije ibyogajuru mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse kandi usanga rihendutse cyane ugereranyije n’ingufu bitwara kugirango amakuru yose twavuze haruguru aboneke.

Iri koranabuhanga ryageze no mu Rwanda kandi riraguka kuko kuri ubu hari imodoka zirenga igihumbi zirikoresha bikaba byaranoroheje ubugenzuzi bwa ba nyirazo.

About the Author

MUNYANEZA Maurice Thierry : Ingénieur en Génie Electrique et Electronique, avec 5 ans d’expérience dans les systèmes très avancés de télématiques de transport.

2 Comments

  1. Date: December 6, 2018 at 17:07
    Author: eric

    iyi nkuru irasobanutse, @sipuga, mwaturangira aho twagurira izo appareil GPS? mudushakishirize

    Reply

    • Date: December 7, 2018 at 11:08
      Author: SIPUGA Company

      Murakoze cyane, mwabaza kuri iyo numéro +250788314693 mukeneye ubufasha kuri GPS.

      Reply

Leave a Comment

Facebook Comments

About Us

Welcome to our website, the business area of our website is the car, everyone can sell or buy on our website,we sell used cars or new and spare parts from Europe.

We created this website to enable people who are in Africa to European markets accessed easily.

Our Hours

  • Monday  08:00 - 19:00
  • Tuesday  08:00 - 19:00
  • Wednesday  08:00 - 19:00
  • Thursday  08:00 - 19:00
  • Friday  08:00 - 19:00
  • Saturday  08:00 - 19:00
  • Sunday  Closed

Our Contacts

Our location

Developed by ThemeMakers

Login

Forgot your password?

Login