Warning: Use of undefined constant NONCE_KEY - assumed 'NONCE_KEY' (this will throw an Error in a future version of PHP) in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/envato-wordpress-toolkit-master/index.php on line 107

Warning: Cannot modify header information - headers already sent by (output started at /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-content/plugins/envato-wordpress-toolkit-master/index.php:107) in /homepages/22/d626463022/htdocs/voiture/wp-includes/feed-rss2.php on line 8
SIPUGA http://sipuga.com/?lang=rw Gura cyangwa ugurishe Imodoka, Imashine, yawe Tue, 15 Jan 2019 21:16:20 +0000 rw-RW hourly 1 https://wordpress.org/?v=5.2.1 Ibyiciro bya cuisinière http://sipuga.com/ibyiciro-bya-cuisiniere/?lang=rw http://sipuga.com/ibyiciro-bya-cuisiniere/?lang=rw#respond Tue, 15 Jan 2019 21:16:20 +0000 http://sipuga.com/?p=9771 Nubwo dukunze kwibanda ku binyabiziga ariko rimwe na rimwe bitewe n'ibibazo tuba twabajijwe n'abakunzi bacu, bisaba ko dusobanura bimwe mu bintu abantu bakunze gukoresha mu buzima busazwe. Kuri iyi nshuro tugiye gusobanura bimwe mu byiciro bya cuisinière dore ko iri mu bikoresho byatangiye gukoresha kera cyane muntangiriro y'ikinyejana cya 19. Kugeza ubu kw'isi muri rusange […]

The post Ibyiciro bya cuisinière appeared first on SIPUGA.

]]>
Nubwo dukunze kwibanda ku binyabiziga ariko rimwe na rimwe bitewe n'ibibazo tuba twabajijwe n'abakunzi bacu, bisaba ko dusobanura bimwe mu bintu abantu bakunze gukoresha mu buzima busazwe. Kuri iyi nshuro tugiye gusobanura bimwe mu byiciro bya cuisinière dore ko iri mu bikoresho byatangiye gukoresha kera cyane muntangiriro y'ikinyejana cya 19. Kugeza ubu kw'isi muri rusange hari ubwoko butanu bwa cuisinière.

Hari :

Cuisinière ikoresha amashanyarazi

Cuisinière ikoresha gaza n'amamshanyarazi

Cuisinière vitrocéramique

Cuisinière ikoresha induction

Cuisinière zikoresha gaz

Izi cuisinière ziri muzabanje gukoreshwa cyane, zikaba zikoresha gaz. Iyo witegereje amateka ya cuisinière yerekana ko arizo zahereweho. Nubwo zimaze igihe zikoreshwa cyane kugeza na nubu ziracyakoreshwa, kuko uzisanga ku masoko atandukanye. Kugeza ubu iri muri cuisinière zoroshye gukoresha kuko umuriro wayo uyongera uwureba bivuzeko ushobora kumenya nimba ari mwinshi cyangwa ari muke, gusa ikibazo kizi cuisinière usanga iyo zanduye bigorana cyane kuzihanagura. Iyo uzigereranije n'izindi ziri kw'isoko usanga zihendutse cyane.

Cuisinière zikoresha amashanyarazi

Nkuko izina ryazo ribivuga ni cuisinière zikoresha amashanyarazi (cuisinière Electrique), igice cyazo gishyuha gikozwe muri fonte iba itwikiriye ama résistance. Kimwe nka cuisinière zikoresha gaz izi nazo zimaze igihe kirekire kw'isoko, igiciro cyazo nacyo usanga kiri hasi ariko zikaba kikoresha umuriro mwinshi cyane bitewe nuko zitinda gushyuha kandi iyo zimaze gukoreshwa zigatinda gukonja, gutinda gukonja ntawavuga ko bitwara umuriro ahubwo ni mu rwego rwa sécurité kuko ushobora kuza cyangwa abana bakaba bakoraho ikabatwika kuko batazi n'imba ishyushye cyangwa ikonje. Ibi tuvuze nyuma usanga biri mubyo izi cuisinière zinengwaho.

Cuisinière zivanga gaz n'amashanyarazi

Mubyo twavuze haruguru twabonyeko kuri buri cuisinière hari ibyiza n'ibibi biziranga, ibi rero byatumye inganda zitekereza gushyira hamwe cuisinière ikoresha gaz n'ikoresha amashanyarazi ariyo uzasanga ikunze kwitwa cuisinière mixte. Izi cuisinière ikiza cyazo nuko igihe habaye ikibazo cy'umuriro ushobora kwitabaza gaz, gaz yaba yabuze ugakoresha umuriro, aha twavuga ko biri mubyiza umuntu yazishimaho. Technologie ntabwo yigeze iziha amahirwe yo kumenyekana cyane, kuko nyuma yazo hahise haza izindi zirimo technologie yo mu rwego rwo hejuru, ariko ntabwo twavuga ko zasimbuwe kuko kw'isoko uracyazihasanga.

Cuisinière Vitrocéramique

Technologie ntabwo yasigaye muma cuisinière kuko cuisinière vitrocéramique usanga ikoresha uburyo buhambaye mugutanga ubushyuhe, iba igizwe n'ikirahure cyu mukara gifite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe bugera kuri 750°C, iki kirahure nicyo bita vitrocéramique. Iyi cuisinière igira uburyo bubiri ishobora gutangamo ubushyuhe, hari uburyo bw'ambere bukoresha technique bita radiant uburyo bwakabiri bugakoresha technique izwi kw'izina rya halogène. Izi technique zombi tuzazigarukaho mu minsi iri imbere ku buryo burambuye. Ibyiza umuntu yavuga kuri izi cuisinière nuko zishyuha vuba cyane kandi zikaba zoroshye mu guhanagura nubwo zandura vuba. Icyo umuntu yazinengaho nuko usanga zitwara umuriro mwinshi kandi ugasanga zikoresha ibikoresho byihariye kuko zidakoreshwaho amasafuriya asazwe, ahubwo ziba zifite ayazo yabugenewe abasha gukorana naziriya techniques twavuze hejuru.

Cuisinière ya induction

Izi cuisinière ziri muzikuzwe cyane kugeza ubu, nizo zirimo gukoreshwa cyane, zikoresha ibyo bita champs magnétique kugirango zitange ubushyuhe. Iyo champs magnétique ikaba itangwa n'ama bobine aba ri muri iyo cuisinière. Ikiza kizi cuisinière nuko ishyushya ikintu kiyiriho gusa n'ukuvugako iyo uteretseho isafuriya niyo ishyuha gusa aho isafuriya iteretse usanga hadashyushye nkuko biba bimeze kuri ziriya zindi twabonye hejuru. Cuisinière zikoresha induction zishyuha vuba cyane upfa guterekaho isafuriya igahita ishyuha ako kanya kuko umuriro uraza ugaca muri iyo safuriya aribyo bituma ihita ishyuha vuba.

Gusa icyo umuntu yahita azigayaho hano nuko izo safuriya zikoreshwaho ari izihariye zifite ubushobozi bwo gukoresha champs magnétique. Ku bijyanye na sécurité izi cuisinière ntacyo wazinengaho kuko uteruraho isafuriya igahita izima ako kanya kuburyo ushobora gukora aho isafuriya yari iteretse ntakibazo biguteye. Muri rusange izi cuisinière ntabwo zitwara umuriro mwinshi doreko zikora ari uko uteretseho isafuriya gusa, n'ukuvuga kumwe ushobora gucana cuisinière ukibagirwa gushyiraho ikintu izi ntabwo ziba zirimo gukora ahubwo itangira gukora ari uko ushyizeho isafuriya.

The post Ibyiciro bya cuisinière appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/ibyiciro-bya-cuisiniere/feed/?lang=rw 0
Ceinture ya sécurité y’imodoka http://sipuga.com/ceinture-ya-securite-yimodoka/?lang=rw http://sipuga.com/ceinture-ya-securite-yimodoka/?lang=rw#comments Sat, 12 Jan 2019 14:04:00 +0000 http://sipuga.com/?p=9739 Umukandara wo mu modoka cyangwa se ceinture de sécurité usanga ikunze kuvugwaho byinshi bitandukanye bihabanye nakamaro kayo. Kuri bamwe usanga bavugako iyo uyambaye ishobora kukubuza kuva mu modoka mugihe imodoka yakoze impanuka, abandi ukumva bavugako ntampamvu yo kuyambara kuko ngiye hano hirya atari kure, abandi ugasanga bavugako ikwiye kwambarwa n'abashoferi gusa, abandi itabareba. Ibi byose […]

The post Ceinture ya sécurité y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
Umukandara wo mu modoka cyangwa se ceinture de sécurité usanga ikunze kuvugwaho byinshi bitandukanye bihabanye nakamaro kayo. Kuri bamwe usanga bavugako iyo uyambaye ishobora kukubuza kuva mu modoka mugihe imodoka yakoze impanuka, abandi ukumva bavugako ntampamvu yo kuyambara kuko ngiye hano hirya atari kure, abandi ugasanga bavugako ikwiye kwambarwa n'abashoferi gusa, abandi itabareba. Ibi byose bitwerererwa umukandara wo mu modoka usanga ari ibihimbano, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro nyako ku mukandara wo mu modoka nuko ugomba gukoreshwa.

Ese akamaro nyamukuru ku mukanda ni akahe?

Mugusubiza iki kibazo twibajije hejuru, twabanza kuvugako muri biriya twabonye hejuru byose ntakuri kurimo, kuko umukandara wo mu modoka washyizwemo kugirango wongerere umutekano abantu bakoresha imodoka cyangwa se kugirango ugabanye ibyago byo gukomereka mugihe imodoka ikoze impanuka. Umukandara wo mu modoka ukaba ariyo mpamvu wabaye itegeko kw'isi hose kuko nta modoka ishobora kwemererwa kujya kw'isoko itarimo umukandara kandi hagomba gukorwa igeragezwa kugirango harebwe ko uwo mukandara ufite ubushobozi mbere yuko wemererwa gushyirwa mu modoka.

Ese ni ryari umukandara ugomba kwambarwa?

Aha igisubizo kiroroshye cyane, umukandara ugomba kwambarwa igihe icyo aricyo cyose, aho imodoka yaba igihe hose, umuvuduko imodoka yaba iriho wose. Ubushobozi bw'umukandara wo mu modoka bushingira kungufu ziwushyizweho, izo ngufu zikaba zihinduka bitewe n'umuvuduko w'ikintu, izo ngufu nizo bita Energie Cinétique mu gifaransa. Kugirango byumvikane neza reka dukoreshe imibare niyo iri butume tubasha kumva neza uko bimeze.

Nkuko bigararagara kuri iyi mibare yo hejuru iyo umuvuduko wiyongereyeho gato energie cinétique iriyongera cyane kuburyo bukabije bikaba biterwa nuko muri formule yayo umuvuduko ari bwikube kabiri.

Ubushobozi bw'umukandara n'umuvuduko w'imodoka.

Dufashe nk'umuntu upima ibiro 75kg iyo habaye choc ku modoka igendera kuri 50km/h biba binganya ibiro nk'umuntu uhanutse kunzu yamagorofa 3 akikubita hasi, n'ukuvuga 2.5 tonnes. Izi tonnes zose ziba zigomba guhagarikwa cyangwa se gutangirwa nuriya mukandara, muri rusange umukanda wo mu modoka uba ufite ubushobozi bwo gutangira ikintu gipima toni zigera kuri 3 k'uburyo bwizewe neza. Ibi tumaze kwerekana hejuru byerekana ko guhera ku muvuduko wa 20Km/h ntibyashoboka gutangira umuntu hatifashishijwe uriya mukandara.

Airbag ntabwo zisimbura akazi ku mukandara wo mu modoka ahubwo biruzuzanya, airbag zigira ubushobozi bwo kugabanya ibyago kukigero cya 15 ariko mugihe umukandara wambawe, naho mugihe umukandara utambawe airbag ntakintu nagito ziba zikimaze. Umuvuduko imodoka yaba ifite wose umukandara ugira ubushobozi bwo gukora akazi kawo neza.

Ubushobozi bw'umukandara bitewe na choc

Ubushobozi bw'umukandara buterwa kandi n'uburyo naho choc ibereye mu gihe habaye impanuka. Inyigo zinganda zikora imodoka zitandukanye zagaragaje ko umukandara ushobora kugabanya ipfu kukigero 100% mugihe habaye impanuka ariko imodoka ikagenda yibirandura kuko umukandara ufata umuntu bigatuma imodoka itamujugunya hanze kuburyo yamunyura hejuru. Mugihe imodoka igozwe cyangwa igakubita kukintu imbere umukandara uba ufite ubushobozi bwo kugabanya ibyago by'urupfu kukigero cya 50%.

Mugusoza twakanzura tuvugako umukandara wo mu modoka ugomba gukoreshwa igihe icyo ari cyocyose umuntu ari mu modoka kandi buri muntu wese uri mu modoka aba yarateganyirijwe umukanda we kuko buri ntebe yose iri mumodoka iba ifite umukandara wayo, kwambara umukandara ni inshingano zaburimuntu ukoresha imodoka yaba ari utwaye cyangwa se uwo batwaye dore ko iyo habaye impanuka hatabaho gutandukanya uwari utwaye cyangwa se uwarutwawe bose usanga ibyago byo gukomereka biri kugipimo kimwe. Munkuru yacu itaha tuzabagezaho uko umukandara ugomba gukoreshwa aha turashaka kuvuga uko ugomba kwambarwa doreko hari igihe usanga ukoreshwa uko bidakwiye bikaba byawugabanyiriza ubushobozi bwawo.

Wifuza gutunga iyi nkuru kuri telephone yawe cyangwa kuri mudasobwa kanda hano hasi. [ebook_store_buy ebook_id="9763"]

The post Ceinture ya sécurité y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/ceinture-ya-securite-yimodoka/feed/?lang=rw 2
Imikorere ya tri-turbo y’imodoka http://sipuga.com/imikorere-ya-tri-turbo-yimodoka/?lang=rw http://sipuga.com/imikorere-ya-tri-turbo-yimodoka/?lang=rw#comments Thu, 10 Jan 2019 20:24:25 +0000 http://sipuga.com/?p=9649 Nkuko twigeze kubikomozaho ubwo twasobanuraga imikorere y'imodoka zikoresha turbocompresseur ebyiri (kanda hano urebe imikorere ya bi-turbo) twabonye ko inganda zitandukanye zikora imodoka zirimo gukoresha technique zitandukanye kugirango zongerere imodoka ingufu ariko zitanywa cyane, kuko akenshi uko imodoka ifite ingufu usanga arinako ikora consommation nyinshi ya carburant. Kubera technologie irimo kugenda yihuta inganda usanga zirimo gushakisha […]

The post Imikorere ya tri-turbo y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
Nkuko twigeze kubikomozaho ubwo twasobanuraga imikorere y'imodoka zikoresha turbocompresseur ebyiri (kanda hano urebe imikorere ya bi-turbo) twabonye ko inganda zitandukanye zikora imodoka zirimo gukoresha technique zitandukanye kugirango zongerere imodoka ingufu ariko zitanywa cyane, kuko akenshi uko imodoka ifite ingufu usanga arinako ikora consommation nyinshi ya carburant. Kubera technologie irimo kugenda yihuta inganda usanga zirimo gushakisha uburyo bwose bushoboka kugirango imodoka zongererwe ingufu kandi izo ngufu zize igihe cyose zikenerewe mugihe gito gishoboka. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikorere ya turbo eshatu doreko gukoresha izi turbo zose icyarimwe usanga bifite ikintu kigaragara byongera ku modoka.

Imikorere ya turbo eshatu

Mbere yo kwinjira ku mikorere ya turbo eshatu (Tri-Turbo), twabanza kubabwira ko iba igizwe na turbo ebyiri ntoya zifite geometrie iri variable cyangwa se ihinduka (kanda hano urebe ibisobanuro birambuye ku mikorere ya tubocompresseur), ikagira nindi turbo nini isazwe. Izi turbo uko ari eshatu buri yose igira igihe itangirira gukora ntabwo zose zitangirira gukora icyarimwe kandi ntabwo buri yose igihe igihe igomba gukorera bitewe n'umuvuduko imodoka irimo gukoresha.

Muntangiriro habanza imwe muri turbo ntoya, muri ikigihe imodoka iba irimo kugendera kuri régime iri munsi ya 1500tr/min, aha gaz za échappement ziba zitaragira ingufu nyinshi kuburyo zishobora gukoresha turbo zose uko ari eshatu.

Iyi foto yohejuru irerekana imwe muri turbo ntoya irimo gukora izindi ziba zihagaze gusa turbo nini ya 2 yo iba ireka umwuka ukayihitamo nubwo iba itarimo gukora. Iyo régime izamutse ikarenga 1500tr/min turbo nini ihita itangira gukora kuko imodoka iba yatangiye gufata ingufu ibi bituma na gaza za échappement zigira ingufu bityo zigatangira gukaraga turbo nini.

Iyi foto yohejuru irerekana turbo ebyiri imwe ntoya nindi nini birimo gukora, aha niko imodoka iba ikomeza kugenda izamuka muma tours, iyo igeze hejuru ya 2500tr/min nibwo turbo yagatatu isigaye ihita itangira gukora bivuzeko igihe imodoka irimo kugendera hejuru ya 2500tr/min ziriya turbo zose ziba zirimo gukora.

Hejuru ya 2500 tr/min turbo zose ziba zatangiye gukora, izi turbo ntabwo zose zikomeza gukorera icyarimwe cyeretse imodoka ikomeje kugendera hejuru ya 2500 Tr/min, aha icyo dushaka kuvuga nuko iyo imodoka imanutse muri tours n'ukuvuga igasubira nko munsi ya 2500tr/min turbo ya 2 ihita igarika gukora hagasigara ebyiri gusa. Muri make bitewe nuko imodoka irimo kugenda ushobora gusanga harimo gukora imwe cyangwa ebyiri cyangwa eshatu zigenda zisimburana zinuzuzanya mumikorere yazo. Mugusoza iyi nkuri twaba menyesha ko imwe mumodoka zizwi zikoresha iyi technologie ya turbo eshatu ari BMW 50d ikindi nuko hari inganda zatangiye kugerageza turbo 4 tukazabisobanura kuburyo burambuye munkuru yacu itaha.

Wifuza kubika iyinkuru kuri téléphone cyangwa kuri computer yawe kanda hano hasi.[ebook_store_buy ebook_id="9717"]

The post Imikorere ya tri-turbo y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/imikorere-ya-tri-turbo-yimodoka/feed/?lang=rw 6
Ibyiciro bya châssis y’imodoka http://sipuga.com/ibyiciro-bya-chassis-yimodoka/?lang=rw http://sipuga.com/ibyiciro-bya-chassis-yimodoka/?lang=rw#respond Wed, 26 Dec 2018 17:58:27 +0000 http://sipuga.com/?p=9619 Châssis y'imodoka twagereranya nka squelette k'umuntu cyangwa se nka fondation kunzu ni kimwe mu bice by'ingenzi bigize imodoka kuko niyo iba iriho ibikoresho byose bishyirwa ku modoka. Châssis y'imodoka igira uruhare rukomeye mu kwerekana uko imodoka izaba imeze haba ku birebana n'ingufu izaba ifite cyangwa se na forme izaba ifite. Muri iyi nkuru tugiye kurebera […]

The post Ibyiciro bya châssis y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
Châssis y'imodoka twagereranya nka squelette k'umuntu cyangwa se nka fondation kunzu ni kimwe mu bice by'ingenzi bigize imodoka kuko niyo iba iriho ibikoresho byose bishyirwa ku modoka. Châssis y'imodoka igira uruhare rukomeye mu kwerekana uko imodoka izaba imeze haba ku birebana n'ingufu izaba ifite cyangwa se na forme izaba ifite. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiciro bitandukanye bya châssis dore ko nayo yagiye igira impinduka zitandukanye bitewe nihindagurika rya technologie.

Châssis ikozwe muri poutre

Ubu bwoko bwa châssis bugizwe na poutre imwe ndende iba iri hagati igahuza igice k'imbere n'inyuma, kumpera yiyi poutre usanga hashamikiyeho ibindi bice bibiri, kuri buri mpera y'ibi bice bikaba aribyo bifungirwaho carrosserie. Châssis ya poutre ntabwo yakunze gukoreshwa cyane ku modoka zisazwe ahubwo yakoreshwaga ku modoka zagenewe amarushanywa cyangwa imodoka za sports (urugero twatanga ni nko ku modoka ya Renault Alpine A310).

Châssis imeze nk'urwego

Iyi châssis iyo uyitegereje neza ubona imeze nk'inyuguti ya H, ubu bwoko bwa châssis tubusanga cyane cyane ku ma camion no ku modoka zimwe na zimwe za 4x4. Iyi châssis yenda ku mera nkiriya twabonye hejuru ariko noneho aho kugirango ingufu zayo zibe zishingiye kuri poutre zo ziba zigizwe n'ibice bitandukanye bimeze nkurwego reba kuri iyi photo yo hasi.

Kuri iyi châssis carrosserie iba ifunze hejuru yayo, akenshi nakeshi hakunze kwifashishwa silent bloc zigashyirwa hagati ya châssis na carroserrie kugirango zigabanye choc hagati ya châssis na carrosserie.  Kubyo izi châssis zikunze kunengwaho nuko mu gihe habaye impanuka zitabasha gukingira abazirimo kuko zitajya zibasha kugabanya choc muri icyo gihe.

Châssis bita platforme

Chassis platforme utitonze ushobora kuyitiranya na châssis ikoze nk'urwego (H) kuko byenda gusa cyane, aho bitandukaniye nuko châssis plateforme yo ikoze mw'ibati rirambuye cyangwa se rishashe, urebye iba imeze nk'uburiri. Ubu bwoko bwa châssis kugeza ubu inganda zitandukanye zabuteye umugongo ku buryo zitakibukoresha.

Châssis tubulaire

Iyi ni châssis ikunze gukoreshwa cyane mu modoka zijya mu masiganywa, ikaba izwiho kuba itaremere ariko ikaba ikomeye cyaneeee. Ikorwa hifashishije amatiyo agasudirwa hagati yayo aribyo bituma châssis iba ikomeye cyane, amatiyo zizwiho ko agira ubushobozi buhambaye bwo gukomera aha byumvikane neza ni amatiyo y'iburungushuye nkazimwe dukunze kubona ku magare. Châssis ya tubulaire iri mu ma châssis yoroha gukora ku buryo umuntu umwe ashobora kuyikorera ntakibazo, ibintu bitandukanye cyane naziriya twabonye hejuru usanga kugirango zikorwe hifashishwa ubundi buhanga n'ibikoresho byihariye.

Châssis coque cyangwa se autoporteur

Ubu bwoko bwa chassis ubu ntawashidikanya kuvugako ari bwo bugezweho muri ikigihe kuko usanga imodoka hafi yazose zisoka ubu zikoze muri ubu buryo, iyo witegereje neza usanga ari chassis ikozwe nk'urwego bahuje na carrosserie maze bigakora ikintu kimwe, ibi bikaba bivuzeko châssis coque bakunda kwita autoporteur cyangwa monocoque iba ari piece imwe, nukuvugako nta chassis ntana carrosserie usangaho ahubwo usanga ari ikintu kimwe gifatanya. Ikibazo gikunze kugaragara kuri izi châssis nuko mugihe imodoka ikoze impanuka bitoroshye gukorerwa reparation nkaziriya zambere twagiye tubona.

 

The post Ibyiciro bya châssis y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/ibyiciro-bya-chassis-yimodoka/feed/?lang=rw 0
Carrosserie y’imodoka http://sipuga.com/carrosserie-yimodoka/?lang=rw http://sipuga.com/carrosserie-yimodoka/?lang=rw#respond Wed, 19 Dec 2018 19:26:37 +0000 http://sipuga.com/?p=9541 Uko amateka y'imodoka abigaragaza, inganda zikora imodoka ntabwo zasibye kugenda zivugurura uburyo bwo gukora imodoka n'ibyo kuzikoramo. Muntangiriro byatangiye bazikora mubiti kandi abantu bagakoresha intoki zabo, nyuma y'ibiti byakomereje ku byuma ariko nabyo byakorwaga n'intoki zaba. Mu ntangiriro ya 1950 amateka yerekana ko aribwo imodoka zatangiye kwinjizwamo technologie ihamabye, muri iyi nkuru tukaba tugiye kubasobanurira […]

The post Carrosserie y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
Uko amateka y'imodoka abigaragaza, inganda zikora imodoka ntabwo zasibye kugenda zivugurura uburyo bwo gukora imodoka n'ibyo kuzikoramo. Muntangiriro byatangiye bazikora mubiti kandi abantu bagakoresha intoki zabo, nyuma y'ibiti byakomereje ku byuma ariko nabyo byakorwaga n'intoki zaba. Mu ntangiriro ya 1950 amateka yerekana ko aribwo imodoka zatangiye kwinjizwamo technologie ihamabye, muri iyi nkuru tukaba tugiye kubasobanurira ibijyanye na carrosserie y'imodoka.

Carrosserie n'iki?

Nubwo bitoroshye gusobanura neza carrosserie mu kinyarwanda kiza, kuko ubusazwe tuziko iyo tuvuze carrosserie ari imwe yabaga ikunze kuba ku modoka zipakira imizigo za camionnette, igafasha abantu gupakira ibintu byinshi. Ariko mu byukuri carrosserie sicyo bivuze. Tugerageje kugenekereza icyo carrosserie bivuze kuko ni ijambo ry'igifaransa, carrosserie ikaba ari kiriya tubona gitwikiriye imodoka kikaba kiba giteretse ku kindi cyuma kizwi kw'izina rya châssis tuzarebera hamwe ubutaha.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru, carrosserie twavuga ko ariyo iba itwikiriye ibyo tubona byose ku modoka, akaba ari naho abantu bakoresha imodoka baba baragenewe kugenda bicaye, uretse ko aha abantu bicara hafite izina ryihariye rikunze gukoreshwa tukazarisobanura mu nkuru yacu itaha.

Ese carrosserie ikoze muki?

Nki zindi technologie zose, carrosserie nayo yagiye igira amateka yihariye. Mu ntangiriro zakorwaga mu biti, bigakorwa na bantu bakoresheje intoki zabo. Nyuma zakomeje gukorwa ariko noneho zigakorwa mu ma bati y'ibyuma aha naho byakorwaga n'abantu bakoresheje amaboko yabo, aba babikoraga nibo twita abacuzi mu kinyarwanda. Amabati y'ibyuma yagiye asimburwa gahoro gahoro na aluminium. Inganda zikaba zarahisemo gukoresha aluminium mu rwego rwo kugabanyiriza ibiro imodoka ikindi kandi kihishe inyuma ya aluminium nuko byorohera inganda kongera gukoramo izindi modoka mu buryo bworoshye.

Nubwo Aluminium ariyo ikunze gukoreshwa ku modoka zisazwe n'inganda nyinshi, usanga hari imodoka zidakoreshwaho aluminium, aha twavuga nk'imodoka zikoreshwa mu marushanywa (course) cyangwa se imodoka zifite agaciro ko hejuru, bene aya mamodoka tumaze kuvuga hejuru usanga carrosserie yazo iba ikozwe mubyo bita fibre ya verre (fibre de verre) cyangwa no muri fibre ya carbone. Muri iyi minsi inganda zitandukanye ziharaye cyane gukoresha plastique ariko zigakoresha technique izwi kwizina rya thermoplastie (iyi technique tuzayigarukaho kuburyo burambuye).

Akamaro ka carrosserie.

Nkuko twabibonye ahagana hejuru carrosserie y'imodoka niyo iba itwikiriye ibikoresho byose bigize imodoka, ikaba arinayo abakoesha imodoka bagendamo. Muri rusange carrosserie ifite inshingano ebyiri zitandukanye, hari ukurinda abayirimo mu rwego rw'umutekano wabo, icyakabiri ni ukwerekana ubwiza bw'imodoka.

Kubirebana n'umutekano inganda zikora imodoka zihabwa amabwiriza zigomba kubahiriza mu gukora carrosserie. Amabwizizwa n'amategeko ahabwa izi nganda ninayo yibandwaho mugihe cyo gukora test kugirango imodoka zemererwe kujya kw'isoko, iyi test niyo bita crash-test. Birumvikana ko kugirango imodoka itazateza ibibazo abazayikoresha igomba kugaragaza ko izashobora no kubarinda mugihe habaye ikibazo, aha iyo tuvuze kubarinda ntibivuzeko abayirimo ntacyabakoraho oya rwose ahubwo ikiba kigenderewe nukureba ko imodoka ishobora kugabanya ubukana bw'imbaraga bushobora kwibasira abayirimo mugihe habaye nk'impanuka.

Nkuko twabivuze carrosserie yerekana nimba imodoka inogeye ijisho, bivuzeko mu gihe inganda zirimo gukora carrosserie zigerageza gukora kuburyo izajya ibasha kwiyerekana cyangwa se kwigaragaza mu zindi wayireba ugahita wumva ikunyuze, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukurura aba client. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ibice bitandukanye dusanga kuri carrosserie y'imodoka dore ko rimwe na rimwe ari ngombwa kubimenya mu gihe hari igice runaka cyangiritse gikenewe gusimbuzwa.

The post Carrosserie y’imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/carrosserie-yimodoka/feed/?lang=rw 0
GPS zikoreshwa mu kugenzura imodoka http://sipuga.com/gps-zikoreshwa-mu-kugenzura-imodoka/?lang=rw http://sipuga.com/gps-zikoreshwa-mu-kugenzura-imodoka/?lang=rw#respond Thu, 06 Dec 2018 16:41:24 +0000 http://sipuga.com/gps-zikoreshwa-mu-kugenzura-imodoka/ Uko ikoranabuhanga rigenda rikura niko abantu bagerageza koroshya ubuzima, ibyo bakoraga bigoranye bikagera ubwo bikorwa n’utumashini ba nyiratwo biyicariye hamwe. Utwo tumashini tukaboherereza amakuru y’ibyo bashaka kumenya byose batavunitse cyangwa ngo bave aho bari. Muri ibyo bisigaye byoroshya ubuzima, twahisemo kubasangiza ku ma appareil (devices) akoresha GPS (Global Positioning System) agashyirwa mu modoka. Appareil zikoresha […]

The post GPS zikoreshwa mu kugenzura imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
Uko ikoranabuhanga rigenda rikura niko abantu bagerageza koroshya ubuzima, ibyo bakoraga bigoranye bikagera ubwo bikorwa n’utumashini ba nyiratwo biyicariye hamwe. Utwo tumashini tukaboherereza amakuru y’ibyo bashaka kumenya byose batavunitse cyangwa ngo bave aho bari.

Muri ibyo bisigaye byoroshya ubuzima, twahisemo kubasangiza ku ma appareil (devices) akoresha GPS (Global Positioning System) agashyirwa mu modoka.

Appareil GPS n’imodoka bihurira he?

Appareil zikoresha GPS ni utwuma dukoranye ikoranabuhanga rihanitse, dushyirwa mu modoka tugashyirwa ku muyoboro w’amashanyarazi na électronique imodoka yifitemo akaba ariwo uduha ingufu zituma dukora. Umugambi w’udushyiraho nta wundi uretse kuyigenzura yifashishije ikoranabuhanga ryifashisha ibyogajuru rimufasha kumenya ingendo zose imodoka ikora no kumenya aho iherereye igihe cyose akeneye kubireba, ibi bigakorwa yifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Uburyo nyir’imodoka abona amakuru y’ibiyiberaho

Ahantu hose imodoka irimo appareil GPS yanyuze habikwa mu bubiko appareil yifitemo imbere bikaza gukurwamo nushaka kubireba yifashishije ubundi bubiko afite (nka flash disk) cyangwa mu gihe iyo modoka iri kugenda ikabyohereza mu buryo bwifashishije internet ariko bikanyura mu kirere hifashishijwe iyi minara isanzwe tumenyereye y’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Ibi bituma aho iyo modoka irimo appareil GPS inyura hose n’aho iherereye herekwa ushinzwe kubikurikirana birebewe ku ikarita ndangahantu (map) yerekana neza aho iyo modoka iri kubarizwa ndetse n’aho yanyuze hose mbere yo kuhagera. Ibyo bishobora kurebwa biri kuba cyangwa byarangiye kuko appareil GPS yigiramo ububiko butuma ushaka ayo makuru ayabonera igihe ayashakiye (ibi biterwa n’ingano y’ayo makuru kuko iyo abaye menshi abikwa hifashishijwe ubundi buryo bw’ikoranabuhanga tuzareba mu nkuru izakurikira iyi).

Ayo makuru agera k’uyashaka  hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’iryo uyakeneye afite; ashobora kwifashisha telefoni ngendanwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi (sms) cyangwa mudasobwa ariko yo isaba kuba ku murongo wa interineti kugirango ubikurikirana abashe kuvugana na appareil GPS aba ashaka gukuraho amakuru. Ibi binyura mu muyoboro ukoranye ikoranabuhanga rihanitse rigenda rihuza imiyoboro kuva ku cyogajuru binyura ku modoka nayo ikabyohereza ku munara nawo ukabishyira aho ubishaka azanyura akoresheje internet akabibona kandi mu kanya nk’ako guhumbya urwo ruhererekane ruba rubaye kandi rwuzuye.

Iyo imodoka igeze ahantu itabasha kubona umunara ibika amakuru yose ikaza kuyarekura igihe iri bwongere kuwubonera (network)

Amwe mu makuru atangwa na appareil GPS ishyirwa mu modoka

Kumenya icyerekezo imodoka ijyamo

Kumenya umuvuduko imodoka iriho cyangwa yahozeho

Kumenya ubushyuhe bwa moteri (appareil ibikura kuri module/computer yo mu modoka ubwayo)

Kumva amajwi y’abari mu modoka kandi utayirimo

Kumenya imyitwarire y’umushoferi uyifite

Kumenya izina ry’uyitwaye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rikoresha udukoresho dukora nk’igikumwe (RFID)

Gusubiza inyuma ingendo zose zakozwe mu gihe runaka (boite noire)

Kumenya uko moteri ihagaze (niba yaka cyangwa izimije)

Kuzimya imodoka utayegereye

Gukurikirana uko essence ishyirwamo, aho yashyiriwemo n’uburyo ikoreshwa harebwa ko itibwa

Kurinda imodoka kwibwa kuko nyirayo aba ayifite mu biganza bye yifashishije ikoranabuhanga

Kuburira nyirayo igihe habaye :

  • Umuvuduko mwinshi
  • Kwinjira/gusohoka aho umushoferi atemererwa kuyijyana
  • Guhagurutsa imodoka mu masaha atemewe
  • Mu gihe hibwe essence
  • Mu gihe hashyizwemo essence
  • Mu gihe moteri yatse umwanya munini kandi imodoka itagenda

N’ibindi byinshi

Ubu buryo bwo gukurikirana imodoka zirimo appareil GPS bwatumye iterambere mubyo gukurikirana ingendo ryihuta ndetse binorohereza abafite imodoka nyinshi kuzikurikirana batavunitse kuko baba bazireba aho ziri hose batiriwe bahamagara abazifite ngo bababaze.

Izo appareil GPS zinashyirwa ku mizigo runaka cyangwa ku bantu bakazigendana, hari ndetse n’izishyirwa ku nyamaswa ariko byose umugambi w’uwazishyizeho aba ari ukuzikurikirana yifashishije ikoranabuhanga.

Urugero rwa RFID : Driver ID keyfobs and Driver ID reader
Urugero rwa RFID : Driver ID keyfobs and Driver ID reader

Ni naryo ryifashishwa kandi mu bihugu bifunga abagororwa ariko igifungo bakagikora bataha mu ngo, kuko aho banyura hose ikoranabuhanga riba ribabona rikanahereka abashinzwe kubagenzura binyuze mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu bwo twavuze haruguru.

Iri koranabuhanga kandi rifite ubushobozi bwo kuba ryafasha abagenzura ibyo mu muhanda, kandi rikanaborohereza akazi kuko aho ryakoreshejwe cyane rituma imodoka zose ririmo zikurikiranwa isaha ku yindi rikaba ryanafasha mu kuyobora abazirimo kuko ryerekana aho utwaye imodoka ari akaba yaribaza aho yerekeza rikamuyobora ryifashishije ibyogajuru mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse kandi usanga rihendutse cyane ugereranyije n’ingufu bitwara kugirango amakuru yose twavuze haruguru aboneke.

Iri koranabuhanga ryageze no mu Rwanda kandi riraguka kuko kuri ubu hari imodoka zirenga igihumbi zirikoresha bikaba byaranoroheje ubugenzuzi bwa ba nyirazo.

The post GPS zikoreshwa mu kugenzura imodoka appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/gps-zikoreshwa-mu-kugenzura-imodoka/feed/?lang=rw 0
Ibyiciro by’ubukonje bwa frigo http://sipuga.com/ibyiciro-byubukonje-bwa-frigo/?lang=rw http://sipuga.com/ibyiciro-byubukonje-bwa-frigo/?lang=rw#respond Fri, 23 Nov 2018 17:59:39 +0000 http://sipuga.com/?p=9515 Nyuma yo gusobanura birambuye imikorere ya frigo cyangwa réfrigérateur nkuko bamwe bakunze kuyita (kanda hano urebe imikorere yayo). Kuri iyi nshuro tugiye gusobanura amako cyangwa se ibyiciro bitandukanye byubukonje bukoreshwa ku ma frigo. Ibi byiciro usanga ingada zikora frigo zibugenderaho cyane mugushyiraho ibiciro byazo dore ko buri kiciro usanga gifite ibyiza n'ibibi kirusha ibindi. Mugihe […]

The post Ibyiciro by’ubukonje bwa frigo appeared first on SIPUGA.

]]>
Nyuma yo gusobanura birambuye imikorere ya frigo cyangwa réfrigérateur nkuko bamwe bakunze kuyita (kanda hano urebe imikorere yayo). Kuri iyi nshuro tugiye gusobanura amako cyangwa se ibyiciro bitandukanye byubukonje bukoreshwa ku ma frigo. Ibi byiciro usanga ingada zikora frigo zibugenderaho cyane mugushyiraho ibiciro byazo dore ko buri kiciro usanga gifite ibyiza n'ibibi kirusha ibindi. Mugihe cyo kugura frigo biba ari ingenzi ku menya ibi byiciro kugirango uhitemo ijyanye n'ibyifuzo byawe cyangwa nicyo wifuza kuyikoresha.

Froid statique

Iki kiciro cy'ubukonje nicyo gikunze gukoreshwa cyane kuri frigo muri rusange, usanga ubukonje buturuka hasi bukazamuka hejuru. Nkuko twabisobanuye imikorere ya frigo ishingiye kw'itembera rya liquide ishizwe gukonjesha, iyo liquide iba irimo ibice bibiri hari igice kiba gikonje hakaba n'igice kiba gishyushye, igice gishyushye akaba kiriya gice gikonje kiba cyamaze gukoreshwa. Igice cya liquide gikonje usanga kiremereye ari nayo mpamvu usanga kiguma ahagana hasi naho igice gishyushye kiba cyabaye nkumwuka kigata ibiro niyo mpamvu usanga kizamuka hejuru.

Iyi technologie niyo ikunze gukoreshwa cyane dore ko ituma frigo itwara umuriro muke mugihe ikoreshejwe neza, gusa icyo umuntu yayinengaho nuko usanga bisaba ko mugihe cyo gukonjesha ibiribwa ugomba kubishyiramo bitewe n'ubukonje wifuza, bivuzeko ugomba kumenya umwanya ukonjesha cyane kurusha iyindi. Uretseko inganda zikora Frigo usanga zarabyanditseho kugirango biyobora abantu bokwirirwa bashakisha, cyane cyane uzasanga batanga inama cyangwa se bagaragaza ko ibiribwa bikenera ubukonje bwinshi bigomba kujya ahagana hasi (Ahakunze kwitwa congélateur), bikaba biza bishimangira ibyo twabonye haruguru ko ubukonje bwinshi usanga buri kugice cyo hasi. Ikindi twavuga kuri iyi technologie nuko bisaba guhora ucunga frigo ko hatajeho urubura ku mpande, kuko byagaragaye ko urubura rungana na 5% kuri frigo byongera consommation igera kuri 30% by'amashanyarazi. Muri makeya iyi technologie uko ikora nuko ubukonje bwirwariza mukugera muri frigo.

Froid dynamique

Iyi technologie ikunzwe guhabwa irindi zina rya Froid brassé, yenda kumera kimwe nkiriya ya statique ariko noneho ubukonje bufashwa kugera ahantu hose muri frigo, ibi kugirango bigerweho hongerwaho ventilateur ihuha ubukonje bukabasha kugera ahantu hose muri frigo kuburyo bworoshye.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru, ubukonje busunikwa na ventilateur ariko nubwo bwose ibusunika ntabwo bituma ubukonje bugera hose ngo ubushyuhe bushiremo neza neza gusa buragabanuka kuburyo bugara ugereranije na frigo zitagira iriya ventilateur. Aho itandukaniro rigaragarira ni mugihe ufunguye umuryango wa frigo kuko hari ubushyuhe buva hanze buhita bwinjira muri frigo, kuri frigo ifite ventilateur buriya bushyuhe buba buvuye hanze ihita ibumaramo kuburyo bwihuse cyane.

Froid ventilé

Iyi technologie ikunze guhabwa izina rya NO Frost ikunze kugaragara cyane kuri frigo zihenze cyane zo mu rwego rwo hejuru. Icyo iyi technologie irusha izo twabonye hejuru nuko ikora ibishoboka byose kuburyo ubukonje buguma ari bumwe budahinduka muri frigo uko byaba bimeze kose.

Technologie ya No Frost ifite ibintu byinshi usanga irusha cyane ziriya zindi twabonye doreko ifite umwihariko wogutuma muri frigo hatazamo urubura mugihe cyose rujemo iba ifite ubushobozi bwo kururwanya rugashiramo kandi mugihe gito cyane. Nubwo iyi technologie ifite byinshi byiza ariko icyo umuntu yayinengaho nuko ikunze kumisha ibiyirimo kubera ubukonje buhoramo, nukuvugako iyo yashyizwemo ibintu bifite amazi ishobora kuyibikamuramo igasa n'ibyumisha.

Muri rusange ibi byiciro bitatu tubonye hejuru nibyo usanga bikoreshwa cyane ariko ntibivuzeko hatongerwaho utundi tuntu dutandukanye kuri frigo kugirango biyihe agaciro cyangwa se binayongerere ubundi bushobozi bwo mu rwego rwo hejuru. Aha twatanga nkurugero hari frigo usanga zongerwaho système ya alarm imenyesha ko umuryango wayo umaze umwanya ufunguye. Hari izo usanga zifite ubushobozi bwo gukora amazi asukuye, hari izo usanga zarongeweho système zikora icyayi.

NGuko ngayo mugihe wifuza kugura frigo nukumenya ko zirimo ibyiciro bitandukanye bitewe n'ubukonje zitanga cyangwase na technologie zikoranywe, hari frigo usanga ifite ziriya technologie twavuze hejuru zose icyarimwe, ugasanga technologie imwe irakoreshwa kugice kimwe indi igakoreshwa kukindi gice bitewe nibyashyizwe muri frigo, ibyo bituma byabyiza nibibi byaburi technologie frigo ibasha kubicunga neza ikabisaranganya noneho hakavamo ikintu kizima. Mugusoza icyo twavuga nuko uko harimo technologie yavuba cyangwa se yo murwego rwo hejuru ninako iyo frigo iba ihenze. Mu nkuru itaha tuzabagezaho nizindi technologie zitandukanye dusanga muri frigo zo muri iyi minsi.

The post Ibyiciro by’ubukonje bwa frigo appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/ibyiciro-byubukonje-bwa-frigo/feed/?lang=rw 0
Toyota : Imodoka zigera kuri 1,6 million zongeye guhamagazwa http://sipuga.com/toyota-imodoka-zigera-kuri-16-million-zongeye-guhamagazwa/?lang=rw http://sipuga.com/toyota-imodoka-zigera-kuri-16-million-zongeye-guhamagazwa/?lang=rw#respond Fri, 02 Nov 2018 08:59:27 +0000 http://sipuga.com/?p=9500 Uruganda rukora imodoka rw'abayapani Toyota rwatangaje ko imodoka zigera kuri 1,6 million kw'isi hose zigomba kugaruka zigakosorwa ikibazo zifite kuri airbag no kuri ceinture de sécurité.  Ikibazo cya Airbag twigeze kukivugaho kuburyo burambuye zikaba ari airbag zakozwe 'nuruganda rwa TAKATA uru rukaba rwarahombye muri 2017 ubwo iki kibazo cyarushegeshaga kugeza aho rufunze imiryango (kanda hano […]

The post Toyota : Imodoka zigera kuri 1,6 million zongeye guhamagazwa appeared first on SIPUGA.

]]>
Uruganda rukora imodoka rw'abayapani Toyota rwatangaje ko imodoka zigera kuri 1,6 million kw'isi hose zigomba kugaruka zigakosorwa ikibazo zifite kuri airbag no kuri ceinture de sécurité.  Ikibazo cya Airbag twigeze kukivugaho kuburyo burambuye zikaba ari airbag zakozwe 'nuruganda rwa TAKATA uru rukaba rwarahombye muri 2017 ubwo iki kibazo cyarushegeshaga kugeza aho rufunze imiryango (kanda hano urebe kuri iki kibazo kuburyo burambuye). Reka tubanyuriremo muri make kuri ibyo bibazo bibiri bitumye Toyota ifata icyemezo cyo guhamagaza izo modoka kugirango zikosorwe.

Ceinture za sécurité zidakora neza

Kuri izo modoka byagaragaye ko zifite imikandara idakora neza, muri rusange iriya mikandara ikoreshwa mu modoka, yongerera abagenzi cyangwa se abakoresha imodoka umutekano cyangwa se ikabagabanyiriza ibyago byo gukomereka cyane mu gihe kimpanuka. Ubusazwe iriya mikandara iba ifite système ifunga umukandara ikawukomeza mugihe imodoka igonze ikintu cyangwa igonganye n'iyindi modoka, ibi bituma umuntu uwambaye atagenda ngo abe yakubita umutwe imbere kukirahure kuko uhita umuhambira cyane ukamukomeza. Kuri izo modoka zahamagawe iyi système tumaze kuvuga hejuru ntabwo ikora bivuzeko abakoresha izo modoka kuri ubu nta sécurité ihagije baba bafite. Nkuko Toyota yabitangaje bavuzeko izo modoka zose atariko zifite icyo kibazo ahubwo ko murizo harimo izishobora kugira court-circuit kuri iyo système yo kuri ceinture de sécurité ikaba itakongera gukora. Kukibazo cya ceinture de sécurité hahamagajwe imodoka zigera kuri 1,06 million.

Airbag zidakora nkuko bikwiye

Imodoka zigera kuri 600.000 zahamagajwe kubera ikibazo cya airbag zo kuruhande rw'abagenzi zishobora kudafunguka mugihe habaye impanuka cyangwa se zikaba zakwifungura ntampanukaba ibaye zikaba zakomeretsa abazicaye imbere. Toyoya ivugako izi modoka zigomba kugarurwa zigasimbuzwamo ziriya airbag hagashyirwamo inzima zidateza ibibazo.

Ni izihe modoka zifite icyo kibazo ?

Ku kibazo cya airbag za TAKATA zifite ikibazo, twigeze gusobanura uko bigenda kugirango umenye ko imodoka yawe ifite icyo kibazo cyangwase irebwa nicyo kibazo, doreko atari  ku modoka za Toyota gusa zagaragaje icyo kibazo(kanda hano urebe birambuye uko bikorwa). Tugarutse kuri Toyota dore zimwe mu modoka zifite icyo kibazo.

  • YARIS zakozwe hagati ya 2006 na 2012.
  • COROLLA zakozwe hagati ya 2002 na 2014.
  • AVENSIS zakozwe hagati ya 2003 na 2008.
  • RAV4 zakozwe hagati ya 2003 na 2005.
  • HILUX zakozwe hagati ya 2003 na 2011.
  • FORTUNER zakozwe hagati ya 2003 na 2011.

Ushobora kuba wibaza uti ese ko imodoka yaguzwe hanze n'ukuyisubiza hanze aho yaguzwe ? Nkuko byatangajwe n'uruganda rwa Toyota abafite izo modoka barasabwa kwegera abantu bahagarariye urwo ruganda mubice batuyemo cyangwa se mubihugu batuyemo, aho arihohose kw'isi bakaba aribo babagira inama yicyo bakora kuri icyo kibazo.

The post Toyota : Imodoka zigera kuri 1,6 million zongeye guhamagazwa appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/toyota-imodoka-zigera-kuri-16-million-zongeye-guhamagazwa/feed/?lang=rw 0
Uko frigo ikora : Techno frigo http://sipuga.com/uko-frigo-ikora-techno-frigo/?lang=rw http://sipuga.com/uko-frigo-ikora-techno-frigo/?lang=rw#respond Sat, 20 Oct 2018 13:39:22 +0000 http://sipuga.com/?p=9482 Réfrigérateur ikunzwe kwitwa cyane frigo iri mu bintu birimo kugenda bikoresha technologie yo mu rwego rwo hejuru niyo mpamvu sipuga.com yafashe iyambere ngo nayo itangire kujya iyivugaho nkuko dusazwe tubikora kubijyanye n'ibinyabiziga. Muri ikigihe ntabwo byoroshye kuba wabasha guhitamo frigo yo kugura kubera izo technologie zigiye zitandukanye usangamo, abenshi muri twe usanga iyo igihe cyo […]

The post Uko frigo ikora : Techno frigo appeared first on SIPUGA.

]]>
Réfrigérateur ikunzwe kwitwa cyane frigo iri mu bintu birimo kugenda bikoresha technologie yo mu rwego rwo hejuru niyo mpamvu sipuga.com yafashe iyambere ngo nayo itangire kujya iyivugaho nkuko dusazwe tubikora kubijyanye n'ibinyabiziga. Muri ikigihe ntabwo byoroshye kuba wabasha guhitamo frigo yo kugura kubera izo technologie zigiye zitandukanye usangamo, abenshi muri twe usanga iyo igihe cyo kuyigura kigeze duhura n'ikibazo cyo guhitamo rimwe na rimwe bitewe no kudasobanukirwa ibyo washingiraho mu guhitamo. Mbere yo kureba ibijyanye no guhitamo twabanza kureba uko frigo ikora muri make.

Imikore ya frigo

Muri rusange usanga abantu bibeshya ko frigo ikora ubukonje, ariko mu byukuri ntabwo ariko bimeze kuko ntabwo frigo ikora ubukonje ahubwo icyo ikora nu gukura ubushyuhe buba burimo imbere n'ubushyuhe buba buri mu bintu biyirimo ikabwohereza hanze, aha ntabwo byoroshye kubisobanura ariko wenda dufashe nkurugero, iyo ufashe amazi ashyushye ukayashyira muri frigo, frigo icyo ikora ikogota ubushyuhe buba buri muri ayo mazi ikabwohereza hanze ya frigo. Uku kohereza ubushyuhe hanze ya frigo ubyumva neza iyo ukoze inyuma ku mugongo wa frigo kuko usanga arahantu hahora hashyushye kuko ubwo bushyuhe iba yavanyemo imbere ariho bunyura.

Muri make kugirango frigo ibashe gukura ubushyuhe mu bintu byayishyizwemo nuko haba uruhererekane rwiza hagati yayo n'ibiyirimo, nukuvugako ntakintu kigomba kwitambika muri urwo ruhererekane niyo mpamvu iyo frigo irimo glace (cyangwa se yajemo barafu nkuko dukunze kubivuga) nyinshi hariya kumpande frigo iba idakonjesha neza ibiyirimo kuko izo glace ziza zikitambika hagati yayo n'ibiyirimo ntibashye gukurura cyangwa gukogotwa bwa bushyuhe iba ishizwe kuvanamo. Niyo mpamvu mugihe haba hajemo ziriya glace ziba zigomba gukurwamo mu maguru mashya kugirango frigo ikore neza.

Fluide ya frigorigène inyura muri circuit yo gukonjesha ariyo ikunze kwitwa évaporateur. Iriya fluide mugihe cyo kunyura muri evaprateur nibwo iba irimo kunyunyuza cyangwa se gukogota ubushyuhe mubiribwa cyangwa se ibindi bintu biba biri muri frigo, kubera ubwo bushyuhe iba irimo kugenda ifata nayo ubwayo ihita ishyuha ibintu bihita bituma ihinduka gaz cyangwa se umwuka.

Gaz cyangwa umwuka usoka muri évaporateur uhita winjira muri compresseur, iyi rero nkuko akamaro kayo kazwi ihita isunika iyo gaz n'ingufu nyinshi, muri uko gusunika gaz bihita biyongerera ubushyuhe, uku kuzamuka kubushyuhe ntagishya kirimo kuko ni amahame yubugenge cyangwa principe physique avugako iyo ubushyuhe bwagaze bw'iyongera iyo ibaye compressé.

Nyuma yo gusoka muri compresseur gaz ihita yinjira muri condenseur ariho ihita yongera kumera nk'amazi kandi ikaba arinaho isiga ubushyuhe n'indi myanda iba yagiye ihura nayo munzira yose iba yanyuzemo. Uku gutakaza ubushyuhe naho ntagishya kirimo kuko amahame yo mubugenge cyangwa se physique avugako iyo umwuka uhindutse ibisukika utakaza ubushyuhe bwari bu wurimo. Iyi nzira ya condenseur niyo igaragara inyuma ya frigo ni twa du tuyau twizengurutse tugaragara inyuma ya frigo.

Mukurangiza liquide isotse muri condenseur ihita yinjira muri détendeur aha isa nkaho ariho iruhukira ikagenda yitonze ntangufu ziyiriho dore ko ama tuyau hano aba yabaye magari kuburyo ntagufu ziba ziyigeraho iba itembera ku mutuzo, muri détendeur naho iyi liquide ihita ihatakariza ubushyuhe cyane mbere yo gukomeza muri évaporateur.

Ibi bice twavuze haruguru ntabwo ari byo byonyine frigo iba ifite kuko hari n'ibindi biyifasha gukora neza, aha twavuga nk'ama joints atuma ntamwuka upfa kwinjira muri frigo uvuye hanze mugihe urugi rwayo rufunze. Twavuga kandi na thermostats ariyo ishinzwe gutuma ubushyuhe bw'imbere buhora ari bumwe budahindagurika cyane. Muri rusange frigo twavuzeho ni imwe ikunze gukoreshwa n'abantu mu ngo zabo ariyo bakunze kwita à compression, hari izindi frigo z'ubundi bwoko cyangwa se zifite indi mikorere itandukanye n'iyi twabonye tukazazishakira umwanya nazo tukazigarukaho kuburyo burambuye. Nyuma yo kumenya imikorere ya frigo ubutaha tuzabagezaho ubyiciro by'ubukonje biranga frigo dore ko aribyo usanga abantu benshi bagenderaho muguhitamo frigo ikwiye bashobora kwifashisha mu ngo zabo. Kanda hano urebe imikorere ya système ishizwe gukonjesha imodoka.

The post Uko frigo ikora : Techno frigo appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/uko-frigo-ikora-techno-frigo/feed/?lang=rw 0
Mondial ya automobile 2018 http://sipuga.com/mondial-ya-automobile-2018/?lang=rw http://sipuga.com/mondial-ya-automobile-2018/?lang=rw#comments Sun, 14 Oct 2018 18:46:24 +0000 http://sipuga.com/?p=9215 Kuva kw'italiki ya 4 kugeza kuri 14 z'ukwezi kwa 10 i Paris mu bufaransa aho bita porte de versaille hakoraniye inganda zitandukanye zikora imodoka n'amamoto n'ibijyane nazo. Muri icyo gihe inganda zitandukanye nibwo ziboneraho umwanya wokwerekana aho zigeze mu rwego rwa technologie cyangwa se udushya ziba zirimo gutekerezaho muri icyo gihe cyangwa se no mugihe […]

The post Mondial ya automobile 2018 appeared first on SIPUGA.

]]>
Kuva kw'italiki ya 4 kugeza kuri 14 z'ukwezi kwa 10 i Paris mu bufaransa aho bita porte de versaille hakoraniye inganda zitandukanye zikora imodoka n'amamoto n'ibijyane nazo. Muri icyo gihe inganda zitandukanye nibwo ziboneraho umwanya wokwerekana aho zigeze mu rwego rwa technologie cyangwa se udushya ziba zirimo gutekerezaho muri icyo gihe cyangwa se no mugihe kizaza. SIPUGA Company Ltd tukaba twarabagereyeyo tukahababera.

Imodoka zisazwe

Mu modoka twahabonye, hari imodoka zisazwe zimwe ubona ukabona ntagitangaza kirimo uzirebeye inyuma, gusa nubwo uba ubona ntagishya zifite iyo winjiyemo imbere usangamo technologie zo murwego rwo hejuru, urugero twabaha n'inkimodoka idafite za rétroviseur dusanzwe tuzi ahubwo ikaba yifashisha camera mu kimbo cya rétroviseur. Muri rusange imodoka zerekanywe inyinshi ni izikoresha amashanyarazi dore ko nka 90% zose usanga zikoresha amashanyarazi. Ibi rero ntagitangaje kirimo dore ko muri ikigihe inganda hafi yazose zikora kubijyanye n'imodoka zirimo gukora ibishoboka byose ngo zishyire kw'isoko imodoka zikoresha amashanyarazi.

  • SKODA
    SKODA
  • Honda
    Honda
    CR-V Hybrid
  • Audi
    Audi
  • Audi
    Audi
  • Audi
    Audi
  • Audi
    Audi
  • Toyota
    Toyota
  • Toyota
    Toyota
  • Toyota
    Toyota
  • Toyota
    Toyota
  • Toyota
    Toyota
  • Skoda
    Skoda
  • Skoda
    Skoda
  • Skoda
    Skoda
  • Skoda
    Skoda
  • Lexus
    Lexus
  • Lexus
    Lexus
  • Lexus
    Lexus

 

Concept Car

Mu modoka za garagaye muri iyi yerekanywa harimo izo bita concept car, akaba ari imodoka ziba zaratekerejweho n'inganda bagendeye kuhazaza uko bahabona. Izo modoka rero iyo uzibona ku mafoto uba wibwira ko bidashoboka cyangwa ko ari ukubeshya zidahari, ariko iyo uhigereye n'amaso yawe bakagusobanurira ukicaramo nibwo utangira kwemera. Icyo twavuga kuri izi modoka nuko bikiri kare kuba zatangira gucuruzwa dore ko inganda zizikora zemezako iyambere ishobora kuzacuruzwa bitari mbere ya 2025, gusa ibyo ntabwo bibabuza gukomeza kuzikora no gutekereza uko zizaba zimeze. Mu mpamvu zituma zitahita zishyirwa kw'isoko ubu, harimo nuko mu bihugu bimwe na bimwe amategeko agenga ibinyabiziga ni mihanda zikoresha usanga izo modoka zitari zigeze zitekerezwaho bityo bikazasaba kubanza no kuvugurura ayo mategeko. Muri izo modoka twavuga nka Audi PB 18 e-tron; DS X E-Tense;Peugeot e-Legend;Renault EZ-ULTIMO n'izindi...

  • Peugeot
    Peugeot
  • Peugeot
    Peugeot
  • Peugeot
    Peugeot
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Aspark
    Aspark
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • Renault
    Renault
  • DS Citroën
    DS Citroën
  • DS Citroën
    DS Citroën
  • DS Citroën
    DS Citroën

 

Ukeneye kureba andi mafoto menshi muyo twafatiye muri mondial de l'automobile ya 2018 wayasanga kuri page yacu ya Facebook kanda hano

The post Mondial ya automobile 2018 appeared first on SIPUGA.

]]>
http://sipuga.com/mondial-ya-automobile-2018/feed/?lang=rw 2