The answers to the basic questions
Kugurira kuri site yacu biroroshye, uza kuri site yacu ugashaka imodoka cyangwa imashine wabona igushimishije ugahamagara nyirayo cyangwa ukamwandikira ukamubaza ibisobanuro birambuye. Ntabwo bisaba ko uba ufite compte kuri site yacu cyeretse iyo ushaka kugurisha nibwo ugomba gufungura compte yawe
Kwishyura bikorwa iyo wamaze guyishima , uyicuruza niwe ushyiraho uburyo ashaka kwishyurwamo, ushobora kwishyura igice ikindi ukazakishyura imodoka ikugezeho cyangwa ukishyura yose icyarimwe, ushobora no kwishyura aruko imodoka ikugezeho, biiterwa nuburyo mwumvikanye.
Amafaranga ya transport yishyurwa nuwaguze, imodoka dushobora kuyohereza kucyambu cya Dar es Salaam cyangwa Kenya. kubirebana nibiciro kuvana imodoka muri Europe ikagera Dar es Salaam ni 800€ imodoka ntoya, iyo ufite umwanya wajya kuyifatira yo cyangwa se ugashaka aba bifitemo uburambe bakajya kuyikuzanira, wateganya nka 800€.
Iyo tuyohereje tukoherereza numero ushobora gukurikirana aho imodoka igeze nigihe izakugereraho.