Ceinture ya sécurité y’imodoka

Ceinture ya sécurité y'imodoka

Umukandara wo mu modoka cyangwa se ceinture de sécurité usanga ikunze kuvugwaho byinshi bitandukanye bihabanye nakamaro kayo. Kuri bamwe usanga bavugako iyo uyambaye ishobora kukubuza kuva mu modoka mugihe imodoka yakoze impanuka, abandi ukumva bavugako ntampamvu yo kuyambara kuko ngiye hano hirya atari kure, abandi ugasanga bavugako ikwiye kwambarwa n'abashoferi gusa, abandi itabareba. Ibi byose bitwerererwa umukandara wo mu modoka usanga ari ibihimbano, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro nyako ku mukandara wo mu modoka nuko ugomba gukoreshwa.

Ese akamaro nyamukuru ku mukanda ni akahe?

Mugusubiza iki kibazo twibajije hejuru, twabanza kuvugako muri biriya twabonye hejuru byose ntakuri kurimo, kuko umukandara wo mu modoka washyizwemo kugirango wongerere umutekano abantu bakoresha imodoka cyangwa se kugirango ugabanye ibyago byo gukomereka mugihe imodoka ikoze impanuka. Umukandara wo mu modoka ukaba ariyo mpamvu wabaye itegeko kw'isi hose kuko nta modoka ishobora kwemererwa kujya kw'isoko itarimo umukandara kandi hagomba gukorwa igeragezwa kugirango harebwe ko uwo mukandara ufite ubushobozi mbere yuko wemererwa gushyirwa mu modoka.

Ese ni ryari umukandara ugomba kwambarwa?

Aha igisubizo kiroroshye cyane, umukandara ugomba kwambarwa igihe icyo aricyo cyose, aho imodoka yaba igihe hose, umuvuduko imodoka yaba iriho wose. Ubushobozi bw'umukandara wo mu modoka bushingira kungufu ziwushyizweho, izo ngufu zikaba zihinduka bitewe n'umuvuduko w'ikintu, izo ngufu nizo bita Energie Cinétique mu gifaransa. Kugirango byumvikane neza reka dukoreshe imibare niyo iri butume tubasha kumva neza uko bimeze.

Nkuko bigararagara kuri iyi mibare yo hejuru iyo umuvuduko wiyongereyeho gato energie cinétique iriyongera cyane kuburyo bukabije bikaba biterwa nuko muri formule yayo umuvuduko ari bwikube kabiri.

Ubushobozi bw'umukandara n'umuvuduko w'imodoka.

Dufashe nk'umuntu upima ibiro 75kg iyo habaye choc ku modoka igendera kuri 50km/h biba binganya ibiro nk'umuntu uhanutse kunzu yamagorofa 3 akikubita hasi, n'ukuvuga 2.5 tonnes. Izi tonnes zose ziba zigomba guhagarikwa cyangwa se gutangirwa nuriya mukandara, muri rusange umukanda wo mu modoka uba ufite ubushobozi bwo gutangira ikintu gipima toni zigera kuri 3 k'uburyo bwizewe neza. Ibi tumaze kwerekana hejuru byerekana ko guhera ku muvuduko wa 20Km/h ntibyashoboka gutangira umuntu hatifashishijwe uriya mukandara.

Airbag ntabwo zisimbura akazi ku mukandara wo mu modoka ahubwo biruzuzanya, airbag zigira ubushobozi bwo kugabanya ibyago kukigero cya 15 ariko mugihe umukandara wambawe, naho mugihe umukandara utambawe airbag ntakintu nagito ziba zikimaze. Umuvuduko imodoka yaba ifite wose umukandara ugira ubushobozi bwo gukora akazi kawo neza.

Ubushobozi bw'umukandara bitewe na choc

Ubushobozi bw'umukandara buterwa kandi n'uburyo naho choc ibereye mu gihe habaye impanuka. Inyigo zinganda zikora imodoka zitandukanye zagaragaje ko umukandara ushobora kugabanya ipfu kukigero 100% mugihe habaye impanuka ariko imodoka ikagenda yibirandura kuko umukandara ufata umuntu bigatuma imodoka itamujugunya hanze kuburyo yamunyura hejuru. Mugihe imodoka igozwe cyangwa igakubita kukintu imbere umukandara uba ufite ubushobozi bwo kugabanya ibyago by'urupfu kukigero cya 50%.

Mugusoza twakanzura tuvugako umukandara wo mu modoka ugomba gukoreshwa igihe icyo ari cyocyose umuntu ari mu modoka kandi buri muntu wese uri mu modoka aba yarateganyirijwe umukanda we kuko buri ntebe yose iri mumodoka iba ifite umukandara wayo, kwambara umukandara ni inshingano zaburimuntu ukoresha imodoka yaba ari utwaye cyangwa se uwo batwaye dore ko iyo habaye impanuka hatabaho gutandukanya uwari utwaye cyangwa se uwarutwawe bose usanga ibyago byo gukomereka biri kugipimo kimwe. Munkuru yacu itaha tuzabagezaho uko umukandara ugomba gukoreshwa aha turashaka kuvuga uko ugomba kwambarwa doreko hari igihe usanga ukoreshwa uko bidakwiye bikaba byawugabanyiriza ubushobozi bwawo.

Wifuza gutunga iyi nkuru kuri telephone yawe cyangwa kuri mudasobwa kanda hano hasi. [ebook_store_buy ebook_id="9763"]

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

2 Comments

  1. Date: Mutarama 12, 2019 kuri 14:44
    Umwanditsi: Leon

    Muraho neza. Dukunda post zanyu cyane. Nari mfite ibintu nka bibiri nashakaga kubagezaho.

    Icya mbere ndababaza ikibazo kigira kiti:
    Hashize iminsi itarenze itatu mbonye aho imodoka irenze umuhanda yica abantu, nyuma byaje gutangazwa ko yari yavuze frein. Nkibaza nti ese ntabundi buryo bwifashishwa muguhagarika imodoka mugihe ibuze frein kuburyo itateza ibyago.
    Icya kabiri nifuzaga ko niba byashoboka mukazongera umubare wa za post kuko ziradufasha gusobanukirwa kandi mbona ziza gacye.
    Murakoze kwakira ubutumwa bwanjye

    Musubize

    • Date: Mutarama 12, 2019 kuri 15:27
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Murakoze cyane kuri ibi bibazo,

      Kukibazo cya feri, kugeza ubu ntakintu twavuga kizwi wakwifashisha muguhagarika imodoka yabuze feri. Ushobora gukora ibintu bimwe na bimwe byagabanya umuvuduko aha twavuga nka frein moteur ni kumwe ugenda uva muri vitesse yo hejuru ujya muyo hasi, ikindi ushobora gukoresha frein à main ariko iyi bisaba kuyitondera ugenda uyizamura gahoro gahoro ntabwo uhita uyizamurira rimwe, mu bihugu byateye imbere usanga ahantu bakeka cyangwa se babona ko imodoka zishobora kuhaburira feri bigateza impanuka bahateganya umwanya imodoka zabuze feri zishobora kunyuramo zigahita zihagarara (bahashyira umuncanga mwinshi kuburyo imodoka igezemo ihita ihagarara). Iki kibazo tuzagishakira umwanya uhagije tukivugeho k’uburyo burambuye.
      Naho kukibazo cya kabiri natwe ntabwo ari twe ni umwanya utubana muke, gusa tuzagerageza twongere umubare wazo.

      Murakoze cyane.

      Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!