Carrosserie y’imodoka

Carrosserie y'imodoka

Uko amateka y'imodoka abigaragaza, inganda zikora imodoka ntabwo zasibye kugenda zivugurura uburyo bwo gukora imodoka n'ibyo kuzikoramo. Muntangiriro byatangiye bazikora mubiti kandi abantu bagakoresha intoki zabo, nyuma y'ibiti byakomereje ku byuma ariko nabyo byakorwaga n'intoki zaba. Mu ntangiriro ya 1950 amateka yerekana ko aribwo imodoka zatangiye kwinjizwamo technologie ihamabye, muri iyi nkuru tukaba tugiye kubasobanurira ibijyanye na carrosserie y'imodoka.

Carrosserie n'iki?

Nubwo bitoroshye gusobanura neza carrosserie mu kinyarwanda kiza, kuko ubusazwe tuziko iyo tuvuze carrosserie ari imwe yabaga ikunze kuba ku modoka zipakira imizigo za camionnette, igafasha abantu gupakira ibintu byinshi. Ariko mu byukuri carrosserie sicyo bivuze. Tugerageje kugenekereza icyo carrosserie bivuze kuko ni ijambo ry'igifaransa, carrosserie ikaba ari kiriya tubona gitwikiriye imodoka kikaba kiba giteretse ku kindi cyuma kizwi kw'izina rya châssis tuzarebera hamwe ubutaha.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru, carrosserie twavuga ko ariyo iba itwikiriye ibyo tubona byose ku modoka, akaba ari naho abantu bakoresha imodoka baba baragenewe kugenda bicaye, uretse ko aha abantu bicara hafite izina ryihariye rikunze gukoreshwa tukazarisobanura mu nkuru yacu itaha.

Ese carrosserie ikoze muki?

Nki zindi technologie zose, carrosserie nayo yagiye igira amateka yihariye. Mu ntangiriro zakorwaga mu biti, bigakorwa na bantu bakoresheje intoki zabo. Nyuma zakomeje gukorwa ariko noneho zigakorwa mu ma bati y'ibyuma aha naho byakorwaga n'abantu bakoresheje amaboko yabo, aba babikoraga nibo twita abacuzi mu kinyarwanda. Amabati y'ibyuma yagiye asimburwa gahoro gahoro na aluminium. Inganda zikaba zarahisemo gukoresha aluminium mu rwego rwo kugabanyiriza ibiro imodoka ikindi kandi kihishe inyuma ya aluminium nuko byorohera inganda kongera gukoramo izindi modoka mu buryo bworoshye.

Nubwo Aluminium ariyo ikunze gukoreshwa ku modoka zisazwe n'inganda nyinshi, usanga hari imodoka zidakoreshwaho aluminium, aha twavuga nk'imodoka zikoreshwa mu marushanywa (course) cyangwa se imodoka zifite agaciro ko hejuru, bene aya mamodoka tumaze kuvuga hejuru usanga carrosserie yazo iba ikozwe mubyo bita fibre ya verre (fibre de verre) cyangwa no muri fibre ya carbone. Muri iyi minsi inganda zitandukanye ziharaye cyane gukoresha plastique ariko zigakoresha technique izwi kwizina rya thermoplastie (iyi technique tuzayigarukaho kuburyo burambuye).

Akamaro ka carrosserie.

Nkuko twabibonye ahagana hejuru carrosserie y'imodoka niyo iba itwikiriye ibikoresho byose bigize imodoka, ikaba arinayo abakoesha imodoka bagendamo. Muri rusange carrosserie ifite inshingano ebyiri zitandukanye, hari ukurinda abayirimo mu rwego rw'umutekano wabo, icyakabiri ni ukwerekana ubwiza bw'imodoka.

Kubirebana n'umutekano inganda zikora imodoka zihabwa amabwiriza zigomba kubahiriza mu gukora carrosserie. Amabwizizwa n'amategeko ahabwa izi nganda ninayo yibandwaho mugihe cyo gukora test kugirango imodoka zemererwe kujya kw'isoko, iyi test niyo bita crash-test. Birumvikana ko kugirango imodoka itazateza ibibazo abazayikoresha igomba kugaragaza ko izashobora no kubarinda mugihe habaye ikibazo, aha iyo tuvuze kubarinda ntibivuzeko abayirimo ntacyabakoraho oya rwose ahubwo ikiba kigenderewe nukureba ko imodoka ishobora kugabanya ubukana bw'imbaraga bushobora kwibasira abayirimo mugihe habaye nk'impanuka.

Nkuko twabivuze carrosserie yerekana nimba imodoka inogeye ijisho, bivuzeko mu gihe inganda zirimo gukora carrosserie zigerageza gukora kuburyo izajya ibasha kwiyerekana cyangwa se kwigaragaza mu zindi wayireba ugahita wumva ikunyuze, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukurura aba client. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ibice bitandukanye dusanga kuri carrosserie y'imodoka dore ko rimwe na rimwe ari ngombwa kubimenya mu gihe hari igice runaka cyangiritse gikenewe gusimbuzwa.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!