Akamaro n’imikorere bya relais zo mumodoka

Akamaro n'imikorere bya relais zo mumodoka

Imodoka igizwe n'ibintu byinshi bitandukanye, hari ibikoreshwa n'amashsnyarazi cyangwa se bigakoreshwa n'ingufu ziturutse ku mavuta. Muri iyi nkuru tugiye gusobanura imikorere n'akamaro ka relais, akenshi dukunze kumva bivugwa ngo relais ifite ikibazo cyane cyane iyo habaye ikibazo giturutse kuma mashanyarazi.

Mu minsi yashize ntabwo mu modoka wasangagamo relais aha turavuga ku modoka za kera, ariko ubu usanga relais ziri hose ntaho utazisanga mu modoka zo muri ikigihe. Uzazisanga imbere mu modoka munzugi z'imodoka yewe no kuri moteri uzasanga hari abazihashyira, ushobora kuba wibaza uti ese kuki ubu ku modoka zose usanga harimo relais kandi kubwinshi. Mugusubiza iki kibazo twabanza kureba imikorere ya relais.

Ku modoka zo hambere

Nkuko twabivuze haruguru ku modoka zo hambere nta relais zakoreshwagaho, wasangaga urugero nk'amatara yarahitaga acomekwa bitanyuze kuri relais, ibi byatumaga hakoreshwa interrupteur zifite imbaraga nyinshi n'insinga zifite ubuso bunini kuko umuriro wahamagarwa n'amatara wabaga ari mwinshi cyane. Muri rusange urusinga iyo runyurwamo umuriro rurashyuha uko umuriro wiyongera niko narwo rukomeza kugenda rushyuha iyo umuriro ubaye mwinshi ukarusha ingufu urwo rusinga niho hahandi usanga insinga zahiye bigateza impanuka zitandukanye, ibi ntabwo ari kumodoka gusa ahubwo no mumazu cyangwa kubindi bikoresho bisazwe bikoresha amashanyarazi niko biba bimeze.

Nkuko bigaragara kuri iki gishushanyo cyo hejuru, imodoka zidafite relais wasangaga circuit ya commande na circuit ya puissance ziri ahantu hamwe ntakizitandukanya, ibi nibyo byateraga biriya bibazo twavuze haruguru. Zimwe mungaruka zikomeye zaterwaga no kudakoresha relais harimo nko guhora hasibwuzwa insinga nama interrupteur kuko byakundaga gutakaza ubushobozi bwabyo mugihe gito cyane, bigasaba ko bisimbuzwa inshuro nyinshi zishoboka.

Ku modoka zo muri ikigihe

Imodoka zo muri ikigihe usanga relais ziganjemo ku bwinshi, izi relais zikaba zaraje kugabanya biriya bibazo twagiye tuvuga haruguru birimo gushya kwama câbles no kwangirika kw'ama interrupteur. Relais ziba zikoze kuburyo zigira interrupteur yazo (contact) zizwiho kwihanganira umuriro mwinshi, ibi bituma za interrupteur zarizisazwe zinyurwamo umuriro mwinshi zitagerwaho nuyu muriro, ikibazo cyo gushyuha kw'insinga cyaragabanutse kuburyo bugaragara, byatumye hasigaye hakoreshwa insinga ntoya, urebye muri rusange gukoresha relais byahinduye byinshi kuburyo bugaragara ku modoka.

Kuri iyi foto yo hejuru iragaragaza circuit yongewemo relais, uko bigaragara nuko hari ibice bibiri bitandukanye, hariho circuit ya commande na circuit ya puissance bitakiri ahantu hamwe bitagifite aho bihuriye.

Imikorere ya relais

Relais muri make twayigereranya nka interrupteur ariko yaswa à distance, reka turebere hamwe uko kwaswa à distance bishoboka twifashishije igishushanyo.

Kugirango twumve neza uko relais zikoramo, ikintu cy'ambere kibanze nukumenya ko urutsinga rwose runyuzwemo n'umuriro w'amashanyarazi havuka icyo bita champs magnétique, muri make iyi champs magnétique ni rukuruzi (aimant). Kuri relais igikorwa nuko hakunze gukoreshwa insinga za cuivre hagakorwa umuzingo dukunze kwita bobine cyangwa se solénoïde. Bobine zikozwe munsinga za cuivre zigira umwihariko wo kubyara rukuruzi zifite ingufu mugihe ziciwemo n'amashanyarazi. Iyo ukanze bouton yo gucana amatara y'imodoka muri make uba wohereje umuriro kuri iriya bobine nayo ihita ihinduka rukuruzi igahita ikurura interrupteur ariyo ihita yifunga bityo amatara agatangira kwaka.

Ibiranga relais zo mu modoka

Relais zikoreshwa mu modoka zirimo ibyiciro byinshi bitandukanye, bikagenda bitandukana bitewe nicyo zikoreshwa cyangwa se aho zikoreshwa. Muri ibyo byiciro twavugamo nka relais zitagira protection hakaba n'izindi usanga zifite protection.

Relais zidafite protection

  • Relais simple circuit
  • Relais double circuit

Relais zifite protection

Iyo relais irimo gukora hari igihe nayo ubwayo ishobora kuba inkumoko y'umuriro, bikaba bishobora kugira ingaruka zitandukanye kubintu bihabwa cyangwa se bikorana niyo relais, urugero twatanga ni kuri calculateur zo mu modoka zishobora guhura n'ibibazo mugihe relais zitarimo gukora uko bikwiye. Kugirango icyo kibazo gikemurwe akenshi usanga kuri relais hongerwaho protection cyangwa se ubwirinzi, hakaba hakunze kwitabazwa résistance cyangwa diode.

  • Protection ya résistance
  • Protection ya diode

Muri make ngibyo ibyo twabagezaho kubirebana na relais zikoreshwa mu modoka, mugusoza twabibutsa ko relais ari nka interrupteur dusazwe tuzi ariko ariko ikaba ikora ari uko ibonye umuriro w'amashanyarazi. Ubutaha tukazabagezaho uko hakorwa contrôle yazo mugihe zahuye n'ibibazo bitandukanye.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : Ingénieur en Génie des Systèmes Automatisés.

4 Comments

  1. Date: November 20, 2017 kuri 06:35
    Umwanditsi: Ntwari Didier

    turabashimira kunyigisho muduha arko niba byashoboka mwajya mukoresha terme zicyongereza nigifarancais kuko hari aho tudasobanukirwa
    urugero:chamagnetic

    Musubize

    • Date: November 23, 2017 kuri 17:55
      Umwanditsi: SIPUGA Company

      Murakoze cyane, tuzajya tugerageza kubishyira mundimi zose n’ubwo biba bitoroshye gusa akenshi biba biri mukinyarwanda kandi twizera ko biba byumvikana.

      Musubize

  2. Date: UKUBOZA 16, 2017 kuri 06:25
    Umwanditsi: Theo

    Nukuri turabashimira

    Musubize

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira

error: Content is protected !!