Active Body Control na Magic Body Control

Active Body Control na Magic Body Control

Système zikoreshwa mu modoka zivuka umunsi kuwundi, izo système usanga akenshi ziba zije kunganira abashoferi cyangwa se no guha umudendezo abakoresha imodoka, yaba ku rwego rwa sécurité cyangwa se no kumva bamerewe neza mugihe bari muri izo modoka. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho système ebyiri zimpanga ariyo ABC Active Body Control na Magic Body Control. Mbere yo kugira icyo tuzivugaho twabibitsa ko izi système zombi zifite inkomoko kuri Mercedes-Benz, ikaba yaratangiye kuzikoraho ubushakashatsi ahagana muri 1999 ariko icyogihe zashyirwaga mu modoka zihenze cyane kuburyo zari zizwi nabake cyane.

Active Body Control ni iki?

Imihanda imodoka zigendamo usanga rimwe na rimwe harimo ibinogo cyangwa se ugasanga harashyizwemo dos d’âne kuburyo iyo imodoka igeze ahantu nkaho icugusa cyane abo itwaye, muri rusange nta muntu wifuza kugenda mu modoka igenda imucugusa cyane. Mu rwego rwo gushaka uburyo icyo kibazo cya kemuka abahanga bo mu ruganda rwa Mercedes Benz bakoze système bise Active Body Control, iyi système ikaba ibasha gukosora kiriya kibazo twavuze hejuru, nu kuvugako iyo imodoka igeze ahantu umuhanda utaringaniye neza cyangwa hari ibinogo byinshi, ibasha kubikosora kuburyo abantu barimo imbere batamenya ko barimo kugendera ahantu hameze gutyo.

Iyi système kugirango ibashe gutunganya kariya kazi kayo yifashisha uruhurirane rwa za capteur nyinshi zibasha gutanga amakuru yaza amortisseur, byibuze yoherea amakuru arenga 100 mw'isegonda rimwe, ayo makuri niyo yifashishwa na calculateur igatanga amategeko y'uburyo buri amortisseur igize imodoka igomba kwitwara bitewe na makuru yohereje. Iyo imodoka igeze ahantu igahengamira kuruhande rumwe iyi système ikora ibishoboka ikazamura urwo ruhande ruhengamye, muri make ikora kuburyo imodoka ikomeza kuguma iringaniye.

Magic Body Control ni iki?

Muntangiriro Mercedes Benz yatangiriye kuri Active Body Control ariko iyi système yari ifite ikibazo cyo gutinda gutanga ibisubizo kandi ugasanga idafata amakuru ahagije ayifasha kumenya uko umuhanda umeze neza. Aha niho havuye igitekerezo cyo gushaka uburyo yahabwa amakuru ahagije, hakaba harongereweho camera numérique twagereranya nkamaso, ibasha kumenya uko umuhanda imodoka irimo kugenderamo umeze mbere yuko imodoka ihagera.

Imodoka bongeraho camera ireba imbere
Imodoka bongeraho camera ireba imbere

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru n'imodoka yashyizweho camera ngo ibasha gufotora imbere mu muhanda aho irimo kwerekeza, amakuru ibona muri icyo gihe cyo gufotora niyo ahita yohererezwa calculateur igakora imibare yo mu rwego rwo hejuru, bitewe nibyo ibonye itanga amategeko kuri Active Body Control. Muri make Magic Body Control ni Active Body Control yongerwaho camera, ushobora no kuvugako Active Body Control ari Magic Body Control ariko y'impumyi kuko camera ariyo ituma ibasha kubona neza ibintu bikaba nka maji (magic) arinaho hakomotse iririya zina bayihahe ngo Magic Body Control.

Mugusoza twabibutsa ko uruganda rwa Mercedes Benz usanga izi système twavuze hejuru ruziha amazina atandukanye rimwe narimwe uzumva bavuga Air Body Control ubundise ukumva ngo ni Dynamic Cuve, cyangwase Dynamic Select Agility Control n'ibindi byinshi. Ibi rero uru ruganda rukaba rubikora mu rwego rwa marketing mukugirango rukomeze rureshye abantu ari nako rubyaza ariya mazina umusaruro doreko muri ariya mazina yatechnologie twavuze buri yose iba ifite igiciro cyayo kandi amaherezo ugasanga zikora bimwe.

Ibirebana numwanditsi

SIMPUNGA Jean Bosco : A la base je suis Ingénieur en Systèmes Automatisés. Depuis 2012 je travaille chez ITLINK-IPSIS www.itlink.fr dans la signalisation ferroviaire ligne à grande vitesse (TGV).

Sigaho commentaire

Facebook Comments

Abo turibo

Murakaza neza kuri site yacu, iyi site twibanda cyane cyane kumamodoka ya occasion cyangwa mashyashya nibijyanye nabyo byose bivuye kumugabane wi burayi.

Intego yacu nyamukuru nugushakira abantu ibyo bifuza byose kumugabane wiburayi, tukanabafasha mukubyohereza.

Amasaha tubonekera

  • Kuwambere  08:00 - 19:00
  • Kuwakabiri  08:00 - 19:00
  • Kuwagatatu  08:00 - 19:00
  • Kuwakane  08:00 - 19:00
  • Kuwagatanu  08:00 - 19:00
  • Kuwagatandatu  08:00 - 19:00
  • Kucyumweru  Harafunze

Contacte zacu

Aho tubarizwa

Yakozwe na ThemeMakers

Kwinjira

Mwibagiwe ijambobanga?

Kwinjira